Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Umugabo yari yagiye kwiragiza Imana kwa Yezu nyirimpuhwe avuyeyo akubitwa icyuma n’ umusore amuziza amafaranga ibihumbi bibiri

 

 

 

Mu karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mbuye Akagari ka Kizibere, ahagana muma saa moya umusore uri mukigero cy’imyaka 28 yatewe icyuma mumutima azira amafaranga ibihumbi bibiri.

Nyakwigendera Ntakirutimana Die Donne, kumunsi wejo yari yagiye gusenga mu isengesho ribera kwa Yezu nyirimpuhwe ariko mumasaha y’umugoroba atashye, yanyuze mukabari ahahurira n’umugabo witwa Gashirabake Félicien washinjaga ko amurimo amafaranga ibihumbi bibiri byamafaranga y’u Rwanda, maze batangira gutongana bigeraho uyu mugabo witwa Gashirabake ajya gutira icyuma agitera uyu musore witwa Ntakirutimana Dieu Donne ahasiga Ubuzima.

Inkuru mu mashusho

Mu kababaro kenshi abaturage bo muri aka gace baganiriye n’ikinyamakuru BTN TV dukesha ino nkuru bavuga ko babajwe cyane no kumva iyi nkuru mbi, yuyu mugabo wishe mugenzi we. Umwe yagize ati “sinabashije kumubona twagiye kumva twumva induru ngo Gashirabake ateye umuntu icyuma, twahise tugenda twihuse dusanga uwo musore arimo arasamba yakimuteye mumutima. Mbona ahari byatewe nubusinzi birashoboka ko yari yasinze cyane”.

Aba bagabo bombi ngo bakoranyeho muri kompanyi yitwa ATM yo gucukura amabuye y’agaciro bikaba bikekwako ariho yamugurije ayo mafaranga. Aba baturage bavugako ngo nubwo Leta yakuyeho igihano cy’urupfu, umuntu wishe undi yakagombye guhita araswa kugirango biviremo abandi isomo, basaba kandi ko uyu Gashirabake Félicien wambuye Ntakirutimana Dieu Donne ubuzima ko yazaburanishwa muruhame agakatirwa igihano kimukwiye.

BTN TV yagerageje kuvugisha umuyobozi wa karere ka Ruhango ariko ntiyaboneka. Muri aka karere nta gihe gishira hatumvikanye imfu za hato na hato kubera ikibazo cy’ubuzinzi bukabije buterwa ninzoga zinkorano zikunze kugaragara muri aka karere.

Related posts