Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Satani yatumye umusore asambanya inka y’umuturanyi we ngo kuko yayigiriye urukundo rwinshi

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru idasanzwe, ni mu Murenge wa Bweramana mu Kagari ka Buhanda. Aha hari umusore waguwe gitumo asambanya inka y’umuturanyi, ariko we yuregura avuga ko nawe atariwe ahubwo ari Satani wabimuteye. Yavuze kandi ko impamvu yo gusambanya iyi nka yari asanzwe abereye umushumba ar urukundo rwinshi cyane ko rusanzwe ari impumyi.

Inkuru dukesha Bwiza.com nayo ikayikesha BTN TV ivuga ko nyiri iyi nka ariwe wifatiye uyu mushumba ari kumusambanyiriza inka, ngo akimubona yihutiye gutabaza abandi baturanyi ngo bazw barebe ishyano yagushije, maze nabo bahageze basanga koko ayiriho ayikorera ibya mfura mbi.

Nyiri inka ati” Nari nzi ko yagiye kwahira, noneho kuko hari ahantu dushyira urufunguzo munsi y’ ikiraro naje kujyayo kureba. Noneho ndungurutse mu cyanzu ducishamo ibiahingwe mbona afite utwatsi arimo arahanagura inka ku matako ayiri inyuma”. Uyu nyiri inka ngo yaje kwitegereza neza abona uyu mushumba we ari kumusambanyiriza inka.

Nyiri inka nanone ati” noneho nshishoje neza mbona arimo arayirongora ubwo nahise njya kureba wa mwana wahingaga ndamubwira nti ngwino urebe. Nawe araza arareba ahita ajya guhamagara uwo bahinganaga. Nyuma ngo baje guhuruza n’abandi baturage baraza barareba.

Hari umuturage wavuze ko basanze uyu musore yamanuye ipantaro arimo arongora inka, ngo yababwiye ko yaramutse nabi urukundo rukamujyana ku nka kuruta ku bantu. Ngo bakomeje kumubaza impamvu yarongoye inka abasubiza ko nawe atariwe ahubwo ari Satani wamushutse. Ngo hari uwamubajije icyamuteye gusambanya inka amusubiza ko urukundo ari impumyi.

Mu bibazo byinshi bamubajije harimo inshuro yaba akoze ibi bintu maze nawe abasubiza ko ubu yari inshuro ya kabiri. Gusa ngo si iyi yonyine yasambanyije kuko n’iyo bibana yayisambanije nayo inshuro ebyiri. Bakomeje kumuhata ibibazo ageraho abacunga ku jisho arabacika aratorongera. Ubu ngo bari kumushaka ngo abe yavurwa asuzumwe uko ubuzima bwe bwo mu mutwe buhagaze.

Related posts