Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango icuruzwa ry’urumogi ryafashe intera, rurigucuruzwa ku manywa y’ihangu muri karitsiye.

Muri Karitsiye ya Rumbasha mu Mudugudu wa Ruhango, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, abaturage barasaba inzego bireba gukurikirana mu maguru mashya abagore bahetse abana n’insoresore zikomeje gukwirakwiza urumogi mu baturage ntacyo zikanga.

Ni karitsiye ibarizwa inyuma y’amaduka akorerwamo ubucutuzi butandukanye niho abagore n’insoresore zikinga zicuruza urumogi. Urumogi kandi rushyirwa mu cyiciro k’ibiyobyabwenge bihambaye n’iteka rya Minisitiri Nº001/MOH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo.

Mu gihe itegeko  rihana ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge rivugako umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

Mu kumva ko hari abacuruza urumogi kumanywa yihangu na we byaramutunguye ariko akimara kwigererayo na we yarabiboneye n’amaso ye. Abaturage bavuga ko babajwe cyane n’urubyiruko rwangizwa n’ibiyobyabwenge.

Umwe mu baturage bahatuye Mukamwezi Daphrose avuga ko bibabaje kubona ababyeyi bahetse abana n’insoresore bacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi ku mugaragaro.

Ni mu gihe kandi undi muturage  Rurangwa Pascal na we yunze mu rya mugenzi we avuga ati” aha hantu turahatuye kandi ibikorwa turabibona hari abantu b’insoresore ndetse n’abakobwa bafashe gahunda zo gucuruza urumogi n’ibindi biyobyabwenge”. Haribazwa abana bana ababyeyi babo bacuruza urumogi babahetse bo icyo bazavamo.

Abaturage bakaba basaba ko ubuyobozi n’izindi nzego za Leta zikwiye guhagurukira aba bantu biyemeje gucuruza ibiyobyabwenge kuko byangiza urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange

Habarurema Valens umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko muri gahunda yiswe “Ruhango Ikeye” abaturage baganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge ndetse abenshi bari barabyibagiwe kuko nta baherukaga, akavuga ko bagiye guhagurukira aba bantu bashobora gukwirakwiza ibi biyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko kandi umuturage wo mu Ruhango akwiye kumva neza ihame ryo kwirinda no gukoresha ibiyobyabwenge kuko hari amategeko ahana ababikwirakwiza ndetse n’ababigurisha kuko baba bangiza ejo heza h’Igihugu.

Ariko  abaturage baturiye iyo karitsiye bo bavuga ko aha hacururizwa urumogi hari ibihuru by’ishyamba ndetse n’intoki byorohereza ababicuruza n’ababinywa.

Umwanditsi: TUYIHIMBAZE Horeb

Related posts