Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ruhango: Haravugwa inkuru y’umugore witabye Imana abyarira mu rugo rw’umunyamasengesho kubera imyemerere ye ndetse n’inkuru y’umugore wishwe atemaguwe nyuma yo kwishinganisha nubwo ubuyobozi butavuga rumwe na nyakwigendera.

Mu karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugore wishwe atemaguwe mu buryo bukomeye nyuma y’uko yari amaze iminsi yishinganisha mu nzego zitandukanye hakanavugwa kandi inkuru y’umugore wapfuye mu gihe yari arimo kubyarira mu rugo rw’umunyamasengesho rukunze guteraniramo abantu batemera zimwe muri gahunda za Leta zirimo kwivuriza cyangwa kubyarira Kwa muganga

Mu cyumweru gishize ni bwo uwo mugore wishwe yatangaje ko hari umugabo ujya umutoteza akanamukubita ndetse yishinganishije mu buyobozi ndetse no mu Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) ko ubuzima bwe buri mu kaga.

Uwo mugore kandi yavuze ko umugabo wamutotezaga ngo yamushinjaga ko ariwe ujya umurogera umuryango we ndetse yabibwiwe n’umugore we nyuma y’uko asenze akerekwa ko ari we wabarogaga.

Mu kiganiro n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntongwe Bwana Nahayo Jean Marie yatangaje ko nyakwigendera atigeze ajya kwishinganisha mu buyobozi ngo avuge ikibazo afite, Aho yagize ati “Ntabwo njye namubonye ntabwo yaje kwishinganisha, gusa amakuru mfite n’uko yishinganishije muri RIB.”

Uyu muyobozi kandi yongeyeho ko uyu mugore yishwe n’umusore abereye nyina wabo ariko batari bamenya impamvu yamuteye gufata icyo cyemezo.

Gusa andi makuru dufite ni uko umusore wishe uyu mubyeyi ndetse n’umugabo bivugwa ko yamutotezaga bose bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ntongwe.

Uretse ibyo kandi mu karere ka Ruhango mu murenge wa Bweramana Haranavugwa inkuru y’umugore wapfuye mu gihe yari arimo kubyarira mu rugo rw’umunyamasengesho rukunze guteraniramo abantu batemera zimwe muri gahunda za Leta zirimo kwivuriza cyangwa kubyarira Kwa muganga.

Ayo makuru akaba yamenyekanye kuri uyu wa gatatu tariki 27 Nzeri 2023 atangajwe n’igitangazamakuru kizwi nka Radio/TV1 ubwo Cyavugaga ko uwo mugore atabashije kubaho mu gihe yarimo abyarira mu rugo rw’umuturanyi w’umunyamasengesho.

Bikaba kandi binavugwa ko aho hantu  nubundi hasanzwe hakorerwa ibikorwa nk’ibyo byo kubyaza cyane ko abahahurira bose usanga ngo ari babantu batavuga rumwe na Leta kuri iryo tegeko ryo kubyarira mu mavuriro abifitiye ububasha.

Related posts