Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubyiruko ntimube intaganzwa-Dr Bizimana Jean Damascene.

 

Minisitiri w’Ubumwe n’Uburere Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana yasabye uru byiruko kutaba intaganzwa.

Ibi yabirusabye mu ijambo yagezaga kubitabiriye inama y’igihugu y’umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 19 ku munsi wayo wa kabiri kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024.

Ni mu kiganiro cyagarukaga ku ishusho y’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Yagize ati:”Rubyiruko guhangana n’ abaturwanya ndetse n’abarwanya Ubuyobozi bwacu bwiza dufite ntibisaba kuba inzobere mu mateka,bisaba kubona aho u Rwanda rugeze utemera ko bisenywa.Rubyiruko rw’u Rwanda,ikivi ni icyanyu,ntimube intaganzwa,muhige guharanira kucyusa mukomeza intambwe tugezeho.”

Dr Bizimana yavuze ko Kandi 83% by’abemeye uruhare rwabo muri Jenoside babisabiye imbabazi naho 85% by’abiciwe, bagize ubutwari bwo kubana neza n’ababiciye.

Yavuze ko igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyari kuri 92,5% mu 2015 mu gihe mu 2020 cyageze kuri 94,7%. Yongeye ho ko 99% by’abanyarwanda bemeza ko bashyize imbere ubunyarwanda naho 94,6% bemeza ko basobanukiwe amateka igihugu cyanyuzemo.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kigali

Related posts