Rubavu uko byagenze ngo umukozi ukata amatike akubite umugenzi izakabwana abaturage bagahurura

 

Mu karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’ umukozi ukata amatike yakubide umugenzi izakabwana ubwo yari agiye kwinjira mu modoka maze muciraho imyenda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru BTN tv avuga ko uyu mugazi yahuye nakaga gakomeye ubwo yari agiye kwinjira mu modoka yari yakatishije isanzwe itwara abagenzi ya kompanyi ya Kivu Belt Express.Uyu mugenzi yavuze ko yakatishije itike saa 15h00 kuri allete y’ahitwa mu rugerero ho mu karere ka Rubavu ubundi agategereza imodoka kugeza ubwo imugezeho saa kumi nimwe ariko ngo agiye kwinjira mu modoka uwamukatiye itike yanga ko ayinjiramo dore ko hahise haza undi mugenzi wari wemeye kwishyura amafaranga 1700Rfw mugihe uyu we yari yishyuye 1200Rfw cyane ko ari nayo bari basanzwe bishyura kuva Gisenyi ugera mu gacyeri

Uyu mugenzi ubwo yasabwaga gutanga umwanya nawe yabyanze ubundi yinjira mu modoka ariko uwamukatiye itike amusohoramo nabi amukubita yewe dore ko yamucagaguririyeho imyenda yari yambaye ndetse aranamukomeretsa kuburyo bukabije.

Ibi bikimara kuba umwe mu bakozi bakuru biyi kompanyi itwara abagenzi ya Kivu Belt Express yahamagawe n’abanyamakuru abazwa ibyiki kibazo ariko abihakana yivuye inyuma avuga ko nta mukozi wabo wigeze ahohotera umugenzi.

Uyu mugenzi arasaba kurenganurwa kuko ngo ibyo yakorewe ari ihohoterwa.Polisi y’URwanda ishami ryo mu muhanda ikorera mu karere ka Rubavu yahise itabara maze bajyana uwakomeretse kwitabwaho ku bitaro bya Rugerero.

IFOTO YAKORESHEJWE HARUGURU NI YA BTN TV

KGLNEWS.COM