Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 16 Kanama 2023 mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu nibwo umuturage uhatuye yatangaje ko yagiye gushaka amabuye mu murima we agatungurwa no kubona ikirundo cy’ibisasu bihishe muri shitingi bikekwa ko byahishwe nabakoraga intambara y’abacengezi.
Inkuru mu mashusho
Iyi ntambara y’abacengezi yabaye mu Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 1999 mu bice byahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, Gisenyi ndetse na Kibuye.
Uyu muturage wabonye ibisasu akaba atangaza ko yabonye ibisasu bigera kuri 22 byose hamwe ndetse n’ibizingo by’insinga byari kumwe nabyo abaturage kandi bahatuye bakaba batangaza ko bakeka ko ibi bisasu byaba byarahahishwe n’abacengezi bari bahafite ibirindiro mu gihe cy’intambara y’abacengezi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero Mvano Etienne atangaza ko agace kabonetsemo ibyo bisasu kari gasanzwe gakorerwamo n’abacengezi bari bakuriwe n’uwitwaga Major Mahoro ariko nyuma bakaba baraje gutsindwa bagahungira mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z’umwaka w’1998 ndetse no mu ntangiriro za 1999, uyu muyobozi kandi akaba avuga ko kugira ngo abacengezi batsindwe habayeho igikorwa cy’uko abaturage bitandukanyije n’abacengezi.
Mu magambo ye uyu muyobozi yagize ati “Habaye gusaba abaturage kwitandukanya n’abacengazi, bajyanwa kuri Paruwasi ya Busasamana, nyuma bajyanwa Kanzenze, byorohera ingabo z’u Rwanda kurwanya abacengezi niko kubura abaturage bari basanzwe babafasha bituma basubira muri Congo.”
Uko gutsindwa kw’abacengezi rero akaba ari nabyo byatumye bahisha ibyo bari bafite batashoboye guhungana, harimo amasasu basize batabye mu Rwanda, intwaro basize batabye, ndetse mu Murenge wa Cyanzarwe si ubwa mbere habonetse intwaro zishaje zitaburuwe zari zarahishwe.
Ivomo: Kigali today