Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Rubavu: Dore icyaba cyateye impanuka yatwaye ubuzima bw’ abantu babiri barimo umupolisi

 

Mu Karere ka Rubavu haravugwa inkuru y’ akababaro aho impanuka ikomeye yabereye ahitwa kwa Gacukiro winjira mu mujyi wa Gisenyi , ikamyo igonga moto yari iyirimbere itwaye umupolisi wari ushinzwe guhuza polisi n’ abaturage muri ako Karere n’ umumotari wari umuhetse bahita babura ubuzima.

 

Ni impanuka yabaye ku mugoroba wo kuri imi Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023 ,amakuru y’iyi mpanuka yemejwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rubavu mu kiganiro yagiranye na Rwandanews24 dukesha ino nkuru aho yagize ati: “Amakuru y’iyi mpabuka ni ukuri. Ikamyo yari itwaye imyaka yerekezaga mu mujyi wa Gisenyi yagonze moto yari itwaye Umupolisi ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu karere ka Rubavu witwa Niyonsaba Drocelle n’umumotari wari umutwaye bahise bitaba Imana.”

Mu bindi byangijwe n’ iyi mpanuka harimoimodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse na dayihatsu yari itwaye inka, inka imwe nayo ikaba yahise ipfa. Kugeza ubu ntabwo inzego z’umutekano wo mu muhanda ziratangaza icyateye iyi mpanuka nubwo ababonye iba bavuga ko iyi kamyo yari yabuze feri. Iperereza ryahise ritangira kuko inzego z’umutekano zahise zihagera zitabaye.

Dore impamvu abantu bazi ubwenge batajya bata umwanya wabo mu matiku

Abaturage bo mu murenge wa Gisenyi babonye iyi mpanuka iba, babwiye iki kinyamakuru twavuze haruguru ko ikibazo cy’uyu muhanda kimaze igihe kandi ko babibwiye ubuyobozi ko habera impanuka nyinshi none ntacyo birimo gukorwaho.

Dore inzira wakurikiza maze ukirambirana n’ uwo wakunze urukundo rwanyu rukamera nk’ isereri mu baturage

Kuri iki kibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yabwiye kiriya gitangazamakuru ko barimo gukemura iki kibazo ku buryo burambye.Ati: “Turimo gukora umuhanda uzajya ukoreshwa n’amakamyo kandi imirimo yawo irimo kwihutishwa. Ni umuhanda uzaturuka ku murenge Rugerero  werekeza ku murenge wa Rubavu winjira mu mujyi wa Gisenyi utanyuze ahazwi nko kwa Gacukiro.”Meya kambogo yavuze ko uyu muhanda uzaba wuzuye muri Kamena 2023.

Related posts