Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Rubavu: Arimo gushakishwa hasi no hejuru nyuma yo kwica umugore utwite. Inkuru irambuye..

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Mudende mu Kagari ka Bihungwe haravugwa inkuru y’ umugabo ukekwaho kwica umugore we wari utwite agahita atoroka , kuri ubu arimo gushakishwa hasi no hejuru.

Aya mahano yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira 2022, mu Mudugudu wa Rukeri mu Kagari ka Bihungwe mu Murenge aa Mudende aho uyu muryango wari utuye.

Umwe mu bantu bahaye amakuru RADIOTV10 , avuga ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we , bari basanzwe babanye neza kuko nta makimbirane bari bafitanye.

Avuga ka abaturanyi ba nyakwigendera batunguwe ndetse n’ uyu mugabo ukekwaho kumwica amutemye mu mutwe, kuko batari barigeze bumva batongana.

Uyu watanze aya makuru kandi yavuze ko nyakwigendera yari atwite , ku buryo urupfu rwe rwashenguye abaturanyi be dore ko yari asanzwe ari umuturanyi mwiza.

Uyobora Umurenge wa Mudende, Jean Marie Vianney Rudatonya, yemeje iby’ aya makuru y’ ubu bugizi bwa nabi , avuga ko umugabo wa Nyakwigendera ukekwaho kwica umugore we yahise aburirwa irengero. Yagize ati“Birakekwa ko umugore yishwe n’umugabo we kuko yahise abura.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubanye neza , avuga ko Inzego zishinzwe Iperereza nka RIB zihutiye kuhagera ndetse zigahita zitangira iperereza no gushakisha uyu mugabo wahise atoroka.

Related posts