Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Ronaldinho yavumye Ikipe y’Igihugu cye ya Brazil, yanzura kutazareba imikino yayo muri Copa America

Rurangiranwa w’Umunya-Brazil, Ronaldinho de Assis Moreira Gaúcho yavumiye ku gahera Ikipe y’Igihugu ya Brazil [Samba Boys] ayihora ko abakinnyi bayikinira uyu munsi badaha agaciro igisobanuro cy’umwambaro w’iki gihugu, maze anahishura ko atazigera areba umukino n’umwe bazakina mu irushanwa rya Copa America rigiye kuba muri iyi Mpeshyi.

Ni ibikubiye mu magambo aremereye cyane uyu munyabigwi wakiniye amakipe nka FC Barcelona, AC Milan na Juventus de Turin yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024.

Ni nyuma gato kandi y’uko Brazil y’Umutoza Dorvial Junior uherutse guhabwa akazi muri Mutarama uyu mwaka inganyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika igitego 1-1 mu mukino wa gishuti wagaragaje ko Brazil nta cyizere itanga nyuma y’uko igitego cya Rodrigo Goes cyagizwe impfabusa n’icya Christian Pulisic, bikarangira baguye miswi.

Uyu munsi rero Ronaldinho wari witegereje imikinire ya Brazil, yanditse amagambo aremereye kuri Instagram ye, agaragaza ko iriya kipe itagikomeye nk’uko byahoze ndetse ko n’abakinnyi bayikinira batayigirira urukundo n’ishyaka; ibintu avuga ko bitazamwemerera kureba imikino yayo ndetse no kwishimana na yo.

“Ibi ni ibihe nanyuzemo bihagije. Ni ibihe by’agahinda ku bakunzi b’Umupira w’Amaguru wa Brazil. Biri kungora kubona aho ankura umutima wo kureba imikino. Iyi ni yo kipe mbi cyane muzabayeho muri iyi mwaka ya vuba, ntifite abayobozi bo kubaha, ahubwo yiganjemo abakinnyi baciriritse. Natangiye gukurikira Umupira w’Amaguru kuva ndi igitambambuga, mbere cyane y’uko nanatekereza ko nzavamo umukinnyi, ariko sinigeze mbona ibihe bibi nk’ibi.” Ubutumwa bwa Ronaldinho ubwe.

Yakomeje asobanura ibyo ari byo ati “Kudakunda umwambaro [w’Ikipe y’Igihugu], Kubura ubwitange n’umuhate ndetse n’ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi: Umupira w’Amaguru. Nzabisubiramo, imyitwarire yacu ni cyo kintu kibi naba narigeze mbona mu buzima. Biteye ikimwaro.”

Yasoje agira ati “Mboneyeho kwerura ko ntazigera ndeba umukino uwo ari wo wose w’irushanwa rya Copa Amerika ritegurwa na CONMEBOL, cyangwa se ngo nishimire intsinzi iyo ari yo yose.”

Kugera ubu Ikipe y’Igihugu ya Brazil yicaye ku mwanya wa gatandatu mu mikino ihuriramo n’amakipe manyamuryuango y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Amerila y’Epfo, CONMEBOL mu gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026. Aba kandi nta gihe gishize basezerewe na Croatia muri ½ cy’Imikino y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kuri za Penaliti.

Ronaldinho Gauco kuri ubu w’imyaka 44 y’amavuko, yakiniye Ikipe y’Igihugu ya Brazil hagti y’umwaka w’1999 kugeza muri 2013, aho yayikiniye imikino 99 akayitsindira ibitego 33 mu mikino mpuzamahanga.

Ronaldinho yatsindiye Brazil ibitego 33 mu mikino 99!

Related posts