Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Robertinho yasubije ijambo riryana mu matwi umukozi wa APR FC bagiranye ibiganiro

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo ‘Robertinho’ yagiranye ibiganiro n’umwe mu bakozi b’ikipe ya APR FC, gusa uyu mutoza ukomoka muri Brazil akomeje kugenda gahoro mu kuba yakwemera kuyisinyira.

Muri uku kwezi nibwo hatangiye kuvugwa amakuru y’uko ubuyobozi bwa APR FC bwifuza gusinyisha umutoza Robertinho agasimbura Mohammed Adil Erradi kugeza ubu ukiri mu bihano bizamara ukwezi.

Mu cyumweru gishize havuzwe amakuru y’uko umwe mu bakozi ba APR FC yerekeje muri Uganda agirana ibiganiro na Robertinho, uyu mutoza akaba yaravuze ko kuba yakwemera gutoza ikipe itarimo abakinnyi b’Abanyamahanga bigoye.

Kugeza ubu nta kidasanzwe cyavuye mu biganiro hagati y’impande zombi, gusa amahirwe yo kuba Robertinho yasinyira APR FC ni macye cyane bigendanye n’uko amakipe akomeye arimo Young Africans yo muri Tanzania yatangiye kumwifuza.

Umutoza Mohammed Adil ushobora gusimburwa na Robertinho, yahawe inshingano zo gutoza APR FC mu 2019; yerekanywe nk’umutoza wayo mukuru mu ntangiriro za Kanama muri uwo mwaka.

Uyu Munya-Maroc yasimbuye Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić wari umaze kwirukanwa kubera umusaruro muke.

Mu myaka itatu amaze muri APR FC, Adil Erradi Mohammed w’imyaka 44 yafashije iyi Kipe y’Ingabo kwegukana ibikombe bitatu bya shampiyona, igikombe gihuza amakipe y’ingabo mu Karere n’Igikombe cy’Intwari.

Agahigo kandi yagezeho ni ako gufasha APR FC kuzuza imikino 50 itaratsindwa, aho we ubwe yatsinze 49, yiyongera kuri umwe watojwe na Jimmy Mulisa wasigaranye ikipe nyuma yo kwirukanwa kwa Zlatko.

Related posts