Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Robertihno utoza ikipe ya Simba SC yamaze kumenyesha abayobozi ba Rayon Sports ko ashakamo umukinnyi ukomeje guca ibintu muri iyi kipe mu myaka micye amaze mu Rwanda

 

Umutoza w’ikipe ya Simba SC wanatoje ikipe ya Rayon Sports mu myaka yashize, Robertihno arashaka cyane rutahizamu w’iyi kipe witwa Leandre Willy Essomba Onana.

Hashize iminsi rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports Willy Essomba Onana bivugwa ko hari amakipe menshi arimo kwifuza cyane uyu mukinnyi umaze imyaka micye muri Rayon Sports harimo n’amakipe yo kumugabane w’iburayi.

KIGALI NEWS twaje kumenya ko mu makipe akomeje kwiruka kuri Leandre Willy Essomba Onana ukomoka mu gihugu cya Cameroon, na Simba SC yo mu gihugu cya Tanzania yamaze kuza muri uru rugamba rwo gusinyisha uyu rutahizamu urimo kwigaragaza cyane muri Shampiyona y’u Rwanda.

Igikomeje kuzamura ibi biganiro hagati ya Simba SC n’uyu mukinnyi ni umutoza Robertihno urimo kuyitoza kugeza ubu kuko ngo umuntu ushinzwe gushakira akaryo uyu mutoza ni nawe ushakira Leandre Willy Essomba Onana bikaba ari byo birimo guhereza amahirwe uyu mukinnyi ku kwerekeza muri iyi kipe, Rayon Sports itagize icyo ikora hakiri kare.

Ikipe ya Rayon Sports mu meshyi y’uyu mwaka ubwo Shampiyona izaba irangiye ishobora gutakaza abakinnyi bagera kuri 4 Kandi bakomeye barimo Onana, Ojera, Ndizeye Samuel hamwe n’abandi barimo Luvumbu kugeza ubu nawe amasezerano ye arimo kurangira.

 

Related posts