Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yataye muri yombi Umuyobozi wa “TAT” ushinjwa gutekera imitwe abaturage abarya utwabo

 

Nsengiyumva Emmanuel washinze sosiyete yitwa ‘TAT Power Solar Systems’ yatawe muri yombi ku wa 6 Mata 2024 n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kubera gucucura abantu ibizeza kubungukira amafaranga menshi.

Amakuru ahari ni uko iyo sosiyete yitwazaga uruhushya yahawe na RDB rugaragaza ko ikora ibijyanye no kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku baturage,
igasaba abantu kuyiguramo imigabane ibizeza ko izabungukira inyungu nyinshi cyane.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry avuga ko nyuma y’uko uyu witwa Uwimana Jean Marie Vianney wa STT na Nsengiyumva wa TAT bafashwe, hakiri abantu bakomeje gushora amafaranga muri za sosiyete zikora ibitemewe, ndetse ko Nsengiyumva yavuye mu byo gutanga amashanyarazi akomoka ku mirasire ajya mu bucuruzi bw’amafaranga kandi nabyo atabyemerewe.

Ati ” Ubusanzwe biba bigomba gutangirwa uburenganzira bwihariye butangwa n’Ikigo kibishinzwe. Ibi nabyo ni icyaha gihanwa n’amategeko.”

Dr B Thierry akomeza avuga ko kugeza ubu hamaze kugaragara abagizweho ingaruka n’ubu bwambuzi bushukana barenga 200 bakaba bamaze gushora muri iki kigo amafaranga arenga miliiyoni 90 Frw.

Kugira ngo ukorane na TAT byasabaga ko uba ufite ‘application’ muri telefone yawe, hanyuma ukabona ijambo winjiriramo n’ijambo banga uzajya ukoresha, ukabona inyungu bitewe n’ayo washoye.

Amafaranga macye umuntu yashoraga ni 10,000 Frw, hanyuma iyi sosiyete ikamwungukira 270 Frw ku munsi mu gihe uwashoye menshi ari 8,000,000 Frw we akungukirwa 512,000 Frw ku munsi.

Uyu Nsengiyumva Emmanuel akurikiranweho icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, giteganwa n’ingingo ya 224 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, giteganwa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho gihanishwa igihano cy’igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu iva kuri miliyoni 3 Frw ariko atarenze miliyoni 5 Frw.

Naho icyaha cyo kubuza cyangwa kuyobya amakuru abitse mu rusobe rw’ihererekana ry’amakuru rwikoresha cyangwa rutikoresha, gihanwa n’ingingo ya 23 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Uwo gihamye ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iva kuri 1,000,000 Frw ariko atarenze 3,000,000 Frw.

Sosiyete ya TAT yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, yakoreraga mu Turere twa Rusizi, Huye, Kayonza,Rubavu no mu Mujyi wa Kigali.

Related posts