Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yakoze igikorwa (Operasiyo) yiswe “Usalamu IX” ku bicuruzwa abanyamahanga bagera kuri 38 ndetse n’abanyarwanda babigenderamo.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abacuruzi bagera kuri 67 bazira gucuruza ibicuruzwa bitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) Dr Murangira B.Thierry yavuze ko iki gikorwa (operation) cyiswe “Usalama IX”cyakozwe kuva ku ya 14 kugeza ku ya 18 Kanama 2023

Aba bakekwa bafashwe kubw’ubufatanye na Polisi y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda (REMA), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (FDA) ikigo gishinzwe kurengera umuguzi mu Rwanda (RICA), Ikigo gishinzwe Ubuziranenge (RSB), Ikigo cy’u Rwanda, Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka, REG, Ikigo gishinzwe Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, Ikigo gishinzwe peteroli na gaze,Urwego rw’abikorera n’abandi.

Iki gikorwa cyakozwe kikaba kiri muri gahunda y’umuryango wa polisi ihuriweho mu karere ka Afurika y’iburasirazuba ku bufatanye na polisi mpanabyaha (INTERPOL).

Muri iki gikorwa hafashwe ibiryo, ibinyobwa n’ibindi bicuruzwa  bitari byujuje ubuziranenge, kandi binagurishwa mu buryo butemewe. Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko agaciro k’ibicuruzwa byafashwe gakabakaba asaga miliyoni 100.400 000 z’amafaranga y’U Rwanda mugihe kandi ibicuruzwa byahise byangizwa bifite agaciro ka miliyoni zigera muri  61,4000 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr Murangira B.Thierry yagize ati “Nibura abantu 67 batawe muri yombi bafungiwe kuri sitasiyo zitandukanye za RIB zitandukanye mbere y’uko dushyikiriza dosiye zabo mu bushinjacyaha ngo zikurikiranywe.”

Yavuze kandi ko mu bafashwe, 29 ari Abanyarwanda n’abanyamahanga 38 mu gihe kandi muri abo banyamahanga barimo 19 bo muri Tanzaniya, umwe wo muri Sudani, babiri bo muri Turukiya, batandatu bo muri Nijeriya, batanu bo muri Tchad, babiri bo muri Uganda, umwe ukomoka muri Kongo, umwe wo muri Etiyopiya ndetse n’undi wo muri Malawi.

Ibicuruzwa byafashwe bitujuje ubuziranenge birimo ibiribwa bihagaze agaciro ka miliyoni 36.2 z’amafaranga y’u Rwanda, ibinyobwa bifite agaciro ka miliyoni 13.2 z’amafaranga y’u Rwanda, amavuta yo kwisiga afite agaciro ka 333 000 FRW ndetse  n’imiti ifite agaciro ka miliyoni 1.4 FRW.

Asoza kandi yagiriye inama abandi bacuruzi abawira ko ntanarimwe RIB izihanganira abakora ibinyuranye n’icyo amategeko abivugaho.

Related posts