Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RIB yahishuye amayeri y’ abajura ba Telefone , iburira abagura izo zibwe

 

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB,ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 1 Werurwe 2024, rwashyikirije abaturage telefone 167 zari zaribwe mu bihe bitandukanye zigahindurirwa ibirango nyuma zikajya gucuruzwa.Iki gikorwa cyabereye ku Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Remera.

Telefone 167 zibwe ziri mu bwoko butandukanye. Muri icyo gikorwa cyo kuzishaka, hari abantu batatu bafashwe bakekwaho kuziba, bakazigurisha ndetse bakanazihindurira ibirango byazo [Serial Number].

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa urusobe rwayo, guhindura ibiranga igikoresho, kugurisha ikintu cy’undi no kuba ibyitso ku cyaha cy’ubujura.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bagomba kugira uruhare mu gucunga ibyabo, bakigengesera, bakamenya kubika amakuru y’ibikoresho byabo no kutagura ibikoresho batazi iho byavuye.Ati “Hari ibyo abantu bakwiriye kumenya mu kubasha gucunga ibyacu. Ukimara kugura telefone ujye ubika inyemezabwishyu yawe kandi Serial Number uyishyire ahandi hantu kuko abenshi bayibika muri ya telefone bikajyana. Rimwe na rimwe usanga hari abazi izina ryayo gusa.”“Ikindi ni ukwirinda kugura telefone zakoze. Iba ari make ariko ibiyikurikira biba bikomeye. Izi zose harimo izafashwe, hari abaziguze, icyo gihe barahomba. Harimo n’abazigura babizi neza ko zibwe.”

Murangira yongeyeho ko uwibwe telefone agomba kwihutira guhagarikisha by’agateganyo konti ze ziyishamikiyeho kuko abaziba boroherwa no gutwara amafaranga ari kuri banki byahujwe.

Icyaha cyo kwinjira muri mudasobwa utabiherewe uburenganzira no kwinjira mu makuru ayibitse cyangwa urusobe rwayo gihanwa n’Ingingo ya 24 y’itegeko ryo gukumira no guhana ibyaha byakoreshejwe ikoranabuhanga cy’igifungo cy’imyaka ibiri ariko itarenze itanu ndetse n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na miliyoni 2 Frw.
Guhindura ibiranga mudasobwa bihanishwa gufungwa hagati y’umwaka umwe n’ibiri ndetse n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw kugera kuri miliyoni 1 Frw.

 

Related posts