Hamaze iminsi humvikana guterana amagambo mu banyamakuru bakora ibiganiro bya siporo mu Rwanda, ndetse bamwe mu babikurikiranira hafi, bakaba bari bavuze ko na bo RIB ikwiye gutungamo itoroshi, kuri ubu Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yageneye ubutumwa abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo, abasaba kwigengesera mu mvugo bakoresha, kuko batikebutse ngo bazigorore, hari izishobora kuzatuma bisanga imbere y’ubutebera.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko aba banyamakuru ba Siporo bakwiye kwitwararika ku mvugo bakoresha, bakirinda gusesereza abo bafite ibyo batumva kimwe.
Yagize ati “Mbafitiye ubutumwa: Kwirinda kwibasira abantu bishingiye ko afana iyi kipe wowe udafana; Gukoresha amagambo akomeye, bavuga ku bantu, binjira mu buzima bwite bw’umuntu, abakoresha imbuga nkoranyambaga bibasira abandi, siporo si intambara.”Umuvugizi wa RIB yibukije aba banyamakuru ko hari ibyo bashobora gutangaza, bakisanga babikurikiranyweho kuko biba bigize ibyaha.
Yavuze kandi batikubise agashyi ngo bikebuke, hari igihe bashobora kuzarengera bakaba bakoresha imvugo zisenya zikaba zateza ibibazo mu muryango mugari w’Abanyarwanda usanzwe ushingiye ku bumwe bwabo.Dr Murangira B. Thierry yakomeje agira ati “Bashobora kuzashyokerwa ugasanga barimo gukoresha imvugo zikurura urwango, ibyo rero babyitondere.”
Dr Murangira avuga ko nubwo abantu bafite ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo ariko hari umurongo ntarengwa bagomba guhora bazirikana. Ati “Ugomba kubaha ubuzima bwite bw’umuntu.”Umuvugizi wa RIB kandi yakunze kugira inama abakora ibituma bakurikirwa na benshi, bakwiye kujya bigengesera, yaba abanyamakuru kimwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Mu minsi ishize humvikanye bomboribombori mu banyamakuru b’imyidagaduro n’abahanzi, byasize bamwe babikurikiranyweho, aho ubu uwitwa Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yamaze gufatirwa icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30.Uyu munyamakuru akurikiranyweho ibyaha birimo icyo kubuza undi amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, n’icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, bishingiye ku byo yatangazaga ku mbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na X [Twitter].