Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Rev Past.Dr Antoine Rutayisire avuga ko Korali z’ ubu arizo zirimo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose

Rev Past. Dr Antoine Rutayisire, ubwo yigishaga ijambo ry’Imana mu gitaramo cyabaye ku Cyumweru kikabera i Remera mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko ikintu amaze kubona mu gihe kinini amaze mu murimo w’Imana, ari uko Korali ari ryo tsinda ribamo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko kuririmba ari wo murimo ukorwa ku Isi uzakorwa no mu Ijuru ngo kuko iyo usomye Bibiliya utabona aho babwiriza cyangwa aho bafasha abakene. Yakomeje avuga ko abantu bose bazajya mu ijuru bazaririmba ndetsse yibutsa abantu bose ko hari umusaruro uva mu kugendana n’Imana.

Ubwo yakomezaga yigisha Abakirisitu, yabwiye abari bateraniye aho ko mu gihe cyose amaze mu murimo w’Imana amaze kubona ko Korali ari ryo tsinda ribamo ubusambanyi bwinshi kurusha andi yose yigeze abona. Yagize ati “Reka mbabwire ikintu maze kubona mu murimo w’Imana n’igihe maze mu gipasitori. Niba hari itsinda ribamo ubusambanyi bwinshi munyihanganire kubivuga ni Korali.”

“Uzi impamvu? Korali ibamo abantu benshi baba abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu bavande kandi satani akazanamo abakoze be cyangwa abarimo akabungura ibitekerezo akababwira ati ‘ariko aha muri Korali ko mwegeranye muri hamwe’.”

Past Rutayisire yakomeje agira inama abaririmbyi ko ibiganza bazungurije Uwiteka bidakwiye gukabakaba abagore. Ati “Ibiganza wazungurije imbere y’Uwiteka ntibizakabakabe abagore. Ikiganza cyafashe indangururamajwi ubwiriza ubutumbwa ntuzakirambure ukabakaba.”

Related posts