Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

RDCongo yahisemo kuba ifunze umupaka wayo n’ u Rwanda, dore impamvu yabyo.

Nyuma y’ uko ku wa 17 Kamena 2022, havuzwe cyane inkuru y’ umusirikare w’ igihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo warashwe yavogereye umupaka w’ u Rwanda arimo kurasa abapolisi n’ abaturage ku Mupaka Muto wa rubavu, Petite Barriere , iki gihugu cyabaye gifunze umupaka wacyo kuri icyo gice cyabereyeho kurasana.

Ibi byose kandi bije nyuma yaho umutwe w’ Inyeshyamba wa M23 utangiye kubura imirwano na Congo mu Burasirazuba, mu bice wigaruriye bya Ruschuru ukaba unaherutse kwigarurira umugi wa Bunagana uhuza Congo na Uganda mu Majyaruguru y’ u Rwanda.

Kugeza ubu u Rwanda ruracyahakana ko hari aho rwaba ruhuriye n’ umutwe wa M23 ndetse narwo rugahindukira rugashinja Congo gukorana byeruye n’ umutwe wa FDLR urwanya u Rwanda.

Congo yahise itangira kuvuga ko uwo mutwe M23 ushyigikiwe n’ u Rwanda kubera ubukana urimo gukoresha ukubita ingabo za Leta za FARDC zikarinda iyo zimenenganira muri Uganda .

Nyuma gato y’uko kurasana kwabaye ku mupaka wa Rubavu n’uwa Congo abo mu nzego za Gisirikare ku mpande zombi barahuye baganira ku bitarigeze bijya hanze, ariko bifitanye isano no kugarura umutekano hagati y’impande zombi.

U Rwanda rwo rwaraye rutangaje ko rutafunze umupaka warwo na Congo ariko rumaze iminsi rusaba abaturage barwo kwigengesera kujya ku butaka bw’icyo gihugu cyane ko hamaze iminsi humvikana amagambo y’Abakongomani barimo n’abayobozi ko bafite kugirira nabo umunyarwanda cyangwa undi muntu wese bazafatira mu gihugu cyabo avuga ikinyarwanda, icyakomeje kwibazwaho n’abantu benshi niba nta Jenoside yeruye irimo gutegurwa.

Related posts