Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

RDC yiyemeje gufatira ingamba zikarishye u Rwanda ishinja gufasha M23.

Patrick Muyaya , Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo , yatangaje ko iki gihugu kiteguye gufatira u Rwanda ingamba zikarishye zirimo no kwirukana Ambasaderi warwo , Vincent Karega , igihe rutahagarika gukorana n’ umutwe wa M23.

Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Kamena 2022, ubwo yari mu kiganjro ‘ Appels Sur l’ actualité cyatambuse kuri Radio Mpuzamahanga y’ Abafaransa( RFI) , Bwana Muyaya yatangaje ko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’ ibi bikorwa by’ umutekano mucye uri muri Congo.

Muri iki kiganiro cyagarutse ku ngingo zinyuranye zireba politiki ya RDC, Patrick Muyaya yavuze ko ibibazo by’umutekano mucye biri guterwa n’umutwe wa M23.

Patrick Muyaya yavuze kandi ko Guverinoma y’Igihugu itazuyaza kuvuga ko mu gihe u Rwanda rutagaragaza ubushake bwo guhagarika ibi rushinjwa, izafata izindi ngamba zirenze izo yafashe zishobora no kugera ku kwirukana Ambasaderi warwo muri iki Gihugu.

Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, iherutse guhagarika amasezerano yose yari isanzwe ifitanye n’u Rwanda, inahagarika ingendo za Sosiyete y’Indege y’u Rwanda [RwandAir] zerecyezaga muri icyo gihugu.

Icyemezo cyo guhagarika amasezerano yose cyasabwe n’inama yihariye y’umutekano yayobowe na Perezida Felix Tshisekedi. U Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ko rudatera inkunga umutwe wa M23 ndetse rusaba RDC kutarushyira mu bibazo byayo.

Related posts