Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

RDC yagorwa! Abasirikare 2 bayo baraye batwitswe ari bazima muri Kivu y’ Amajyaruguru.

 

 

Abo basirikare bari mu madoka bagemuriye ibiribwa bagenzi babo. Iyo modoka yari itwaye abasivili maze igwa mu gico cyatezwe n’abantu bari mu myaka y’urubyiruko. Bahise bamanurwa mu modoka shishitabona, batwikwa bumva. Imodoka nta yo bayihaye umuriro. Kugeza ubu abo bari bo ntibiramenyekana.

Byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatandatu, nibwo abasirikare ba FARDC babiri bishwe n’abaturage babatwitse, nk’uko byatangajwe na Radio Okapi.

Iyi radio ivuga ko aba basirikare ko bafashwe n’urubyiruko rwari rwitwaje imbunda rwo mu gace ka Njiapanda ho muri grupema ya Baswagha, mu birometre 76 uvuye mu burengerazuba bw’u mujyi wa Butembo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Yanatangaje ko ibi kandi ko byemejwe n’umuyobozi wa teritwari ya Lubero, watangaje ko aba basirikare ba FARDC ko baguye mu gico cy’uru rubyiruko rwitwaje imbunda, maze ngo bahita babafata babambura intwaro, ari nabwo bahise babatwika.Mu kubatwika bakoresheje amapini nyuma y’uko bari bamaze kuyamenaho lisansi.

Nk’uko byasobanuwe n’uko aba basirikare babiri bari bashiriye bagenzi babo ibiryo abari mu gace kitwa Maikengo.

Ubuhamya bwatanzwe kuri Radio Okapi buvuga buti: “Ahagana isaha ya saa kumi, ku isaha yo muri ibyo bice, abasirikare bari mu gikamyo cya gisivile bari batwaye ibiryo bya basirikare, nibwo baguye mu gico cyashizweho n’itsinda ry’abasore bitwaje intwaro bataramenyekana, bahita babica babatwitse.”

Mbere y’uko babatwika babanje kubirukaho, ndetse n’imodoka barimo nayo barayitwika, nk’uko ibi byemejwe n’umusirikare uyoboye teritware ya Lubero.Nubwo ubwo bugizi bwa nabi bwakozwe, ariko ntakiramenyekana ku cyaba cyatumye urwo rubyiruko rukora icyo gikorwa kigayitse. Gusa igisirikare cyatangaje ko kigiye gukora iperereza maze ababiryozwa bahanwe.

Related posts