Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

RDC: Byarangiye M23 ifashe umujyi wa Rutschuru na Busanza , soma amakuru agezweho muri iki gihugu…

M 23 yafashe uduce dutandukanye muri RDC

Busanza yarimaze igihe igenzurwa n’ umutwe wa RUD_ Urunana n’ umujyi wa Rutshuru wagenzurwaga na FDLR , ejo ku wa Kabiri tariki ya 05 Nyakanga 2022, byari byatangiye guhwihwiswa ko M23 igiye kwinjira mu mujyi wa Rutshuru , mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byarigiye uyu mutwe w’ inyashyamba wa M23 , ugenzura uyu mujyi nyuma yo gukubita inshuro FARDC n’ imitwe iri kuyifasha mu rugamba.

M23 ikomeje imirwano ndetse no kwigaruri ibice byinshi bugize Intara ya Kivu y’ Amajyaruguru muri RD Congo.

Amakuru yatangajwe n’uyu mutwe wa M23 wavuze ko nyuma y’ imirwano ikomeye babashe kwigaruri uduce twa Nyarukwangara , Busanza bakaba bari kwerekeza i Kirambo hafi y’ umupaka wa Kishasha.

Ku ruhande rw’ ubuyobozi bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo cyangwa FARDC ntacyo baratangaza ku ifatwa rya turiya duce bivugwa ko twafashwe n’ inyeshyamba za M23.

Ibi bije nyima yaho mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Nyakanga 2022 i Luanda muri Angola hagiye kubera inama ihuza Perezida Felix Tshisekedi wa Congo na Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda , Paul Kagame , aho bagiye kurebera hamwe ikibazo cy’ umutekano mucye kiri mu burasirazuba bwa Congo.

Related posts