Rayon Sports yongeye gutega inda Gasogi United irayitobora

 

Kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Ukwakira 2025 ,nibwo Rayon Sports yananiwe gutsinda Gasogi United mu mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona maze amakipe yombi agabana amanota nyuma yo kunganya 2-2.

Wari umukino umuntu yakwita ko Rayon Sports yagombaga kwiyunga n’abakunzi bayo, ni nyuma gusezererwa na Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup ndetse igahita inatsindwa na Police FC muri Shampiyona mu mukino w’umunsi wa kabiri.

Uyu mukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26, wabonaga nta bafana barimo.Rayon Sports ikaba yatangiye neza itsinda igitego hakiri kare ku munota wa 7 cyatsinzwe na Tambwe Gloire.

Ni ibyishimo bitamaze kabiri kuko ku munota wa 17 Gasogi United yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Ngono Guy Hervé.Gasogi United yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Udo Kokoete ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 2-1.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka Kitoga, Aimable na Aziz Basane bavamo hinjiramo Harerimana Abdelaziz Rivaldo, Mohammed Chelly na Ishimwe Fiston.Izi mpinduka zabafashije kuko zahise zibaha igitego ku munota wa 52 cyatsinzwe na Rivaldo. Umukino warangiye ari 2-2.

Undi mukino wabaye w’umunsi wa 3 Gicumbi yatsinze Amagaju 2-0. Police FC igiye kwakira Amagaju FC.

Ku wa Gatanu habaye umukino umukino umwe gusa wo AS Kigali yanganyije na Gorilla FC 1-1.Ejo hashize ku wa Gatandatu, Mukura VS yananiwe gutsindira Kiyovu Sports i Huye amakipe yombi akanganya ubusa ku busa.

Musanze FC yanganyirije mu rugo na Bugesera FC 1-1. Bugesera FC yatsindiwe na Byishimo Valua ku munota wa 87 mu gihe cyaje kwishyurwa na Sunday Inemesit ku munota wa 5 w’inyongera.Marines FC yari yakiriye Rutsiro FC maze inayitsinda 2-0 bya Nizeyimana Mubaraka ku munota wa 77 na Nkundimana Fabio ku munota wa 8 w’inyongera.