Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yerekanye rutahizamu mushya batazira “Didinho” [AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu w’Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Junior Elenga Kanga, wari usanzwe akinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; akaba yahawe amasezereno y’imyaka ibiri [2] azamugeza mu Mpeshyi ya 2026.

Ni Rayon Sports yari imaze iminsi myinshi myinshi ishakisha rutahizamu wuzuye kimwe n’abandi bakinnyi bakina imbere mu mpande basatira izamu nyuma yo gutakaza abarimo Tuyisenge Arsene, Youssef Rarhb, na Joachiam Ojera wari waragiye umwaka ukiri mu ntangiriro.

Mu minsi yashize ni bwo Rayon Sports yabonye uwo ishima ndetse ikaba yaranahise itangira ibiganiro na we, ndetse kuri uyu wa Gatatu taliki 17 Nyakanga 2024 ihita imwerekana ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ni Prinsse Junior Elenga Kanga wavutse taliki 22 Gicurasi 2000; ibisobanuye ko kuri ubu afite imyaka 24 y’amavuko, bakaba bamutazira izina rya “Didinho” kuko ngo ataha izamu nk’abanya-Brésil.

Uyu mukinnyi ni umwe mu bakinaga muri AS Vita Club iheruka kwegukana Igikombe cy’Igihugu kizwi nka “Coupe du Congo”. Yageze muri iyi kipe avuye muri AS Otôho y’iwabo muri Repubulika ya Congo [Brazzaville], nyuma yo kuva muri Club Athlétique Renaissance Aiglon Brazzaville yabayemo hagati ya 2021-2022.

Prinsse Elenga Junior aje yiyongereye ku bandi bakinnyi nka Nshimiyimana Emmanuel “Kabange”, Ndayishimiye Richard, Rukundo Abdul-Rahman, Niyonzima Olivier Seif, Fitina Omborenga n’Umunyezamu, Ndikuriyo Patient, Omar Gningue na Niyonzima Haruna iyi kipe yamaze gusinyisha.

Elenga Junior yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri!

Elenga Junior yari asanzwe akinira AS Vita Club!

Related posts