Rayon Sports yazanye rutahizamu uje guhoza amarira aba_ Rayons

 

Amakuru atugera avuga ko Ikipe ya Rayon Sports iri mu biganiro bya nyuma byo gusinyisha rutahizamu w’ umunyekongo Jean Baleko mbere y’ uko igura ry’ abakinnyi risozwa.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Rayon Sports avuga ko Baleke ashobora gushyira umukono ku masezerano y’ umwaka umwe muri iyi kipe ikunzwe n’ abatari bake mu Rwanda nk’ uko abafana bayo babivuga.

Amakuru kandi akomeza avuga ko nibikunda kuri iki Cyumweru tariki 31 Kanama 2025 , Baleke aza kuba yageze i Kigali agatereka umukono ku masezerano muri Rayon Sports. Baleke naramuka asinyije Rayon izamwerekana ku mugaragaro nk’ umukinnyi mushya wayo Mbere y’ uko isoko ry’ iguru n’ igurisha abakinnyi rifunga dore ko habura umunsi umwe gusa ngo rifunge.

Gusinyisha Baleke ni igitekerezo cyiza cyane dore ko ari Rutahizamu mwiza cyane aho muri season iheruka uyu Baleke yatsinze ibitego 9 mu mikino 19 yagaragayemo ndetse agatanga n’ imipira yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi Baleke yakiniye amakipe atandukanye arimo TP Mazembe ,Simba sc ndetse na Yanga Africans , urugendo rw’ uyu mukinnyi muri Tanzania ntirwagenze neza cyane bitewe no kudahabwa umwanya uhagije n’ abatoza ba Yanga wo kuba Yagaragara cyane yabanje mukibuga.

Ibi rero byatumye Baleke atabasha kongererwa amasezerano muri iyi kipe ya Yanga Africans none ubu ari mu bakinnyi badafite amakipe bidasubirwaho kugeza ubu.