Rayon Sports yatinye Mukura VS ngo itayambika ubusa.

Ikipe ya Mukuru VS  yo mu Karere ka Huye yasabye ikipe ya Rayon Sports umukino wa gicuti ihita ibyamaganira kure.

Ibi kandi byemejwe n’ umunyamakuru wa SKFM  Sam Karenzi ubwo bari mu kiganiro yavuze ko ikipe ya Mukuru vs yatse umukino wa gicuti  ikipe ya Rayon Sports itinda kubasubiza  nyuma nibwo Mukura yaje kubona ibaruwa ibahakanira ko Rayon Sports ifite ibintu byinshi biri imbere irimo gutegura harimo n’ umukino wa Vipers SC yo muri Uganda.

Gusa uyu  munyamakuru yakomeje avuga ko umutoza w’iyi  kipe ya Rayon Sports Afhamia Lofti ariwe wanze ubwo busabe bwa Mukura Vs yahozemo kuko ngo yari ayifitiye ubwoba bwinshi cyane ko ishobora kumwandagaza bityo asaba ubuyobozi bwa Rayon Sports guhakanira ikipe ya Mukuru VS.

Aya makipe yombi afitanye umukino w’  umunsi wa 15  wa Shampiyona y’ u Rwanda uzabera mu karere ka Huye gusa Sitade uzaberaho ntabwo iramennyekana gusa hari amahirwe menshi ko wabera kuri Sitade Kamena kuko Sitade ya Huye yo irimo kuvugururwa.