Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports Yatemye Igiti Kimwe(1) Itera Bibiri(2) Yitegura APR FC.[INKURU].

Ikipe Ya Rayon Sports Yatunguye Benshi nyuma yo guhindura uburyo isanzwe ikoramo imyitozo benshi bati”Yatemye Igiti Kimwe Itera Bibiri”.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gushyira ahagaragara uko amakipe azahura muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Nyuma Yaho Rayon Sports Imenyeko Izakina na APR FC mu mikino ya ½ mu gikombe cy’amahoro ubuzima bujyanye n’imyitozo bw’arahindutse wagira ngo bari iburayi.

Amakuru Ahari Avuga ko ikipe ya Rayon Sports Hari bimwe mu byo yakoreshaga mu myitozo aribyo bise gutema igiti kimwe maze izana ibindi mva burayi aribyo bise gutera bibiri.

Ingengabihe yatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Gicurasi 2022, igaragaza ko Rayon Sports izabanza kwakira APR FC mu mukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro.

Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatatu, tariki ya 11 Gicurasi, saa Cyenda kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC izakira umukino wo kwishura uzaba ku wa Kane, tariki ya 19 Gicurasi, kuri Stade ya Kigali.

Undi mukino wa ½ ubanza uzakirwa na AS Kigali izahura na Police FC ku wa Kane, tariki ya 12 Gicurasi, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 18 Gicurasi 2022.

Igikombe cy’Amahoro giheruka kwegukanwa na AS Kigali mu 2019, cyari kimaze imyaka ibiri kidakinirwa kubera icyorezo cya COVID-19.

Komite Nyobozi ya FERWAFA yanzuye ko mu gihe ikipe izatwara Shampiyona ari nayo yatwara Igikombe cy’Amahoro, iyageze ku mukino wa nyuma ni yo izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup ya 2022/23.

Abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakomeje guhonda agatoki ku kandi nyuma y’imyaka itatu badatsinda APR FC.

Related posts