Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rayon Sports yategeye abakinnyi akayabo ibasaba kuzanyagira Mukura Victory Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwasabye umutoza Haringingo Francis Christian ndetse n’abakinnyi b’iyi kipe kuzakora ibishoboka byose bagatsinda Mukura Victory Sports kugira ngo bagaruke neza mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Ku gicamunsi cy’ejo ku Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, ikipe ya Rayon Sports izakira Mukura Victory Sports mu mukino wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukino amakipe yombi awiteguye neza n’ubwo Rayon Sports imaze igihe yugarijwe n’imvune z’abakinnyi bakomeye barimo Kapiteni Rwatubyaye Abdul, Mbirizi Eric na Raphael Osaluwe Olise uri kugenda akira imvune.

Amakuru yizewe aturuka mu ikipe ya Rayon Sports ni uko gutsinda umukino wa Mukura, buri mukinnyi yategewe kuzahabwa ibihumbi 100 by’Amanyarwanda, abakinnyi ba Rayon Sports bakaba bifuza kuwutsinda nyuma y’uko baheruka gutsindwa na Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18 mu mikino irindwi aho irushwa na Kiyovu Sports ya mbere amanota abiri gusa, mu gihe Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa 9 n’amanota 12 mu mikino 9.

Related posts