Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yasinyishije umutoza bafitanye amateka ku “marozi”

Ikipe ya Rayon Sports iherutse gutandukana n’uwahoze ari umutoza w’abanyezamu, Umunya-Kenya Laurence Webo, yamusimbuje André Mazimpaka ufitanye amateka y’amarozi n’iyi kipe ubwo yari akiri umunyezamu wa Mukura Victory Sports et Loisirs.

Ni umwanzuro iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru yanyujeje ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Gatatu taliki 3 Nyakanga 2024.

Rayon Sports izanye Mazimpaka André nyuma y’umunsi umwe gusa uwahoze afite izi nshingano, Umunya-Kenya, Laurence Webo atangaje ko yatandukanye n’iyi kipe.

Iyi kipe bitirira “Isaro ry’i Nyanza” yahise itangaza André Mazimpaka wari wabanje kuvugwa ku ugutoza abanyezamu ba Rayon Sports y’Abagore, nk’uzahita afata izi nshingano muri Rayon Sports y’Abagabo mu gihe cy’umwaka umwe.

Ni Mazimpaka ufitanye amateka na Rayon Sports ubwo mu bihumbi 2016 agikinira Mukura Victory Sports et Loisirs yo mu karere ka Huye, akaregwa gushyira “amarozi” mu izamu akabura abarimo rutahizamu, Moussa Camara gutsinda.

Mu kiganiro yigeze kugirana n’Igitangazamakuru cya Kigali Today mu mwaka ushize, Mazimpaka André agaruka ku by’ayo marozi, yavuze ko ibyitwa amarozi cyangwa imiti yakuwe mu izamu rye na Moussa Camara mu mukino wabereye kuri Stade mpuzamahanga ya Huye taliki 16 Ukuboza 2016 yari yo koko kuko yizeraga ko bikora kandi n’abandi bakinanye babikoraga na we akagendera muri uwo mujyo.

Ati “Ntabwo ari ibintu byo guhisha, ni ibintu byagaragaye kandi byigisha. Ni kuriya byagenze muri Mukura Victory Sports kuko ntabwo wabikora utabyemera. Narabyemeraga ko bikora kuko nakinanye n’abanyezamu bakomeye kandi nabonaga na bo babyemera nanjye ngendera muri uwo murongo.”

Mazimpaka André winjiye mu mwuga w’ubutoza, yanyuze mu makipe arimo Police FC, Espoir FC Mukura Victory Sports et Loisirs, n’andi menshi aho kugera ubu yatozaga ikipe y’Abakozi b’Ikigo gishinzwe Ubuzima, RBC FC.

Umunyabigwi, Mazimpaka Andre yagarutse muri Rayon Sports nyuma yo kuyifasha gutwarana na yo igikombe cya Shampiyona cya 2018/2019!
André Mazimpaka yagizwe Umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports!
Moussa Camara akimara gukura ibyo bintu mu izamu rya Mazimpaka, Rayon Sports yahise ibona igitego.

Related posts