Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yakubiswe izakabwana, Kiyovu Sports yongera kwerekana ko aho bayitega itazahagwa ariko APR FC yanga gutsinda itakozwemo

 

Umukino watangiye ikipe ya Rayon Sports yataka cyane biza no kuyihira neza cyane, umukinnyi wa Gorilla FC aza gukora ikosa rikomeye yihera kado rutahizamu Moussa Essenu ku munota wa 9 gusa ahita atsinda igitego cya mbere.

Ntabwo byatinze cyane mu minota micye ikipe ya Gorilla FC yaje gutangira gukina n’imbaraga nyinshi ihita ibona igitego cya mbere hadashize iminota myinshi cyane ikipe ya Gorilla yakomeje gushaka ikindi gitego iza no kukibona igice cya mbere kirangira gutyo ari ibitego 2-1.

Umukino w’ikipe ya Kiyovu Sports nawo watangiye iyi kipe yataka cyane ikipe ya Musanze FC biza no kuyihira mu minota itari myinshi cyane yaje guhita ibona igitego cya mbere ari nako igice cya mbere cyaje kurangira.

Uyu mukino igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Musanze FC imereye nabi Kiyovu Sports ari nako igenda ihusha amahirwe amwe n’amwe yabaga yabazwe ariko ntibyagize icyo bihindura ku kuntu igice cya mbere cyarangiye.

Ikipe ya APR FC mu mukino wayo byavugwaga ko igomba gutsinda Espoir FC ibitego byinshi, byaje kuyihira cyane mu mukino wayo yakiriye, igice cya mbere kirangira APR FC itsinze ibitego 2-0 irusha cyane Espoir FC yamaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Aya makipe yose yari ahanganiye igikombe byagarutse ubona ko nta mpinduka nyinshi ziri buze kuba ariko ikipe ya Gorilla FC yaje gukora ibyo benshi batakekaga umukino urangira itsinze Rayon Sports ibitego 3-1 naho ikipe ya APR FC yo umukino waje kurangira itsinze Espoir FC ibitego 2-1 ariko ibi byose byaje gusozwa na Kiyovu Sports yanze kurekura umwanya wa mbere itsinda Musanze FC igitego 1-0.

Kiyovu Sports yagumanye umwanya wayo wa mbere n’amanota 60 ikurikiwe na APR FC ifite amanota 57 Izi zose zikaba zikurikiwe na Rayon Sports yagumye kuri 55 nyuma yo kugayika cyane ikanyagirwa na Gorilla FC.

Related posts