Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yagaruye Niyonzima Haruna nyuma y’imyaka 17 icecekesha abahakanyi [AMAFOTO]

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi Niyonzima Haruna wamamaye nka “Fundi wa Soka” mu gihugu cya Tanzania yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize ku masezerano y’umwaka umwe azarangira muri 2025.

Ni icyemezo Rayon Rayon Sports yemeje kuri uyu wa Kabiri taliki 16 Nyakanga 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Ni Niyonzima Haruna ugarutse muri Rayon Sports yakiniye mwaka w’imikino 2006-2007 nyuma yo gutandukana Al Ta’awon SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya yari amazemo umwaka umwe.

Niyonzima wavutse mu 1990 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011 ajya muri Yanga Africans yakiniye imyaka itandatu.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mo[hammed] Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League.

Haruna yaherukaga mu Rwanda mu kuboza 2022 akinira [A]ssociation [S]portive de Kigali yatwaranye na yo ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse na Super Cup.

Uyu mukunnyi uvuka mu karere ka Rubavu, yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro yaguze muri iyi mpeshyi barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient, Abdul Rahman Rukundo na Nshimiyimana Emmanuel bakunze kwita “Kabange”.

Ubuyobozi bwa Rayon buvuga ko buzanye inararibonye, umuyobozi, umukinnyi icyarimwe n’umujyanama muri Niyonzima Haruna wenyine.

Haruna agarutse muri Rayon Sports yaherukagamo mu myaka 17 ishize!

Niyonzima Haruna yaherukaga muri Rayon Sports muri 2007
Haruna aje muri Rayon Sports mu gihe hari hamaze iminsi amakuru ayimwerekezamo!

Related posts