Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yagaruye abakinnyi 3 harimo umwe wari umaze iminsi yarerekeje hanze y’u Rwanda kubera impamvu ikunze gutuma amakipe menshi atandukana n’abakinnyi b’abanyamahanga

Rayon Sports yagaruye abakinnyi 3 harimo umwe wari umaze iminsi yarerekeje hanze y’u Rwanda kubera impamvu ikunze gutuma amakipe menshi atandukana n’abakinnyi b’abanyamahanga

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports wari umaze iminsi atari kumwe n’iyi kipe yamaze kugaruka hano mu Rwanda mu gihe barimo kwitegura umukino barakinamo na Sunrise FC muri iyi wikendi.

Ku munsi w’ejo hashize ndetse no mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ikipe ya Rayon Sports yakomezaga imyitozo yitegura umukino n’ikipe ya Sunrise FC ndetse n’umukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro bazahura n’ikipe ya APR FC itajya iborohera bahe na Gato.

Muri iyi myitozo rutahizamu ukomeye mu gihugu cya Uganda Joachim Ojera yayigaragayemo nyuma y’iminsi igera ku cyumweru abarizwa muri Uganda yaragiye gushaka icyemezo kimwemerera gukorera mu kindi gihugu. Ntabwo uyu ari we gusa wagaragaye adaheruka ahubwo Hakizimana Adolphe nawe yagarutse ndetse na Nishimwe Blaize.

Ikipe ya Rayon Sports irakina umukino wa nyuma usoza Shampiyona na Sunrise FC uzabera mu karere ka Nyagatare, tariki ya 28 Gicurasi 2023. Gikundiro izongera gukina na APR FC mu gikombe cy’Amahoro tariki ya 3 Kamena 2023.

 

Related posts