Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yagarutse mu myitozo idafite abakinnyi 4 bakomeye bafite ibibazo

Kumugoroba wo kuri uyu wa kabiri ushize ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo nyuma yo gusezererwa muri CAF confederation cup.

Rayon Sports yakoze imyitozo yayo ya mbere kuva kuwa Gatandatu isezewe na Al Hilal Benghazi yo muri Libya. Ni imyitozo yabereye mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’ikirarane ifitanye na Marine FC utegerejwe kuri uyu wa Gatandatu i Saa 15h00 kuri sitade Umuganda i Rubavu. Mu myitozo yabaye ntihagaragayemo abakinnyi 4, bivugwa ko bafite ibibazo by’uburwayi nk’uko Rayon Sports ibitangaza.

Abakinnyi batagaragaye mu myitozo ni Adolphe Hakizimana umunyezamu, myugariro Nsabimana Aimable, n’abakinnyi babiri bakina hagati mu Kibuga aribo Aruna Moussa Madjaliwa na Kalisa Rashid.

Ntawo hatangajwe igihe aba bakinnyi bazamara hanze, hategerejwe kureba niba bazajyana n’ikipe i Rubavu.

Related posts