Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yafashe intoki ebyiri ishyira ku munwa wabayiciraga urwo gupfa naho APR FC na Kiyovu Sports umukino urangira ikipe zose zigiye gukubita abasifuzi

Mu karere ka Bugesera Hari Hari kubera umukino wahuzaga APR FC na Kiyovu Sports niwo wari wafashwe nk’umukino ukomeye cyane ariko no ku karere ka Huye Rayon Sports ntabwo byari biyoroheye yo na Mukura Victory Sports.

APR FC na Kiyovu Sports ni umukino wari ukomeye cyane watangiye ikipe ya APR FC yataka cyane ikipe ya Kiyovu Sports ndetse mu minota itari myinshi yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Alain Bacca, ariko ikipe ya Kiyovu Sports ishaka uko yakwishyura ariko bikomeza kugenda byanga.

Iyi kipe ya Kiyovu Sports yakomeje kugenda ishaka uburyo bugiye butandukanye ari nako ikipe ya APR FC nayo igenda inyuzamo ikataka cyane nkuko bari babipanze n’umutoza wayo Ben Moussa bikomeza kuba igitego 1-0.

Ku mukino waberaga mu karere ka Huye wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Mukura Victory Sports watangiye ikipe ya Rayon Sports ifite uburangazi bukomeye cyane ndetse binaza no kuyibera ibibazo bikomeye Mukura Victory Sports ihita ibona igitego cya umukino ugitangira.

Mukura Victory Sports yaje gukomeza kurusha cyane ikipe ya Rayon Sports ndetse ikomeza kugenda ihusha uburyo bumwe na bumwe bwabaga bwabazwe gusa igice cya mbere kitararangira yahise ibona igitego cya kabiri ubona ko ikipe ya Rayon Sports gutsinda Mukura bitari buyorohere.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Rayon Sports yagarukanye imbaraga nyinshi cyane binyuze mu bakinnyi bayo bafite ubunararibonye nka Onana, Ojera ndetse na Luvumbu Nzinga mu minota 60 yaje guhita ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Luvumbu ku ishoti rikomeye cyane yateye ariko iyi kipe ntiyacogora ikomeza kugenda ishaka ikindi cyo kwishyura.

Umukino wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports mu minota igera kuri 75, ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura ariko iza kukibona nyuma y’igitego cyari gihushijwe na Ishimwe Christian, Kiyovu Sports ihita ikora akantu ibona igitego cya mbere cyo kwishyura.

Mu mukino wari uri kubera i Huye, ikipe ya Rayon Sports yari yakomeje gukomanga cyane ishaka igitego cyo kwishyura yaje kuzamukana umupira binyuze kuri Joachim Ojera ba myugariro ba Mukura Victory Sports barangaraho gato uyu rutahizamu w’umugande ahita abona igitego cya kabiri ku munota wa 82 biba bibaye 2-2.

Nyuma ho gato umukino ugiye kurangira ikipe ya Rayon Sports yaje kuzamukana umupira muri babasore bayo bakomeye, Leandre Willy Essomba Onana anyuza umupira hagati yaba myugariro ba Mukura Victory Sports ahita abona igitego cya 3 cya Gikundiro umukino urangira ari ibitego 3.2.

Ku mukino waberaga mu Bugesera ntabwo byari sawa cyane kuko umukino ugiye kurangira ikipe ya APR FC yabonye igitego benshi bemezaga ko ari igitego cyiza ariko umusifuzi w’umukino aracyanga kubera ko Bacca yari yagitsinze habayemo kurarira, umukino uza no kurangira ari igitego 1-1.

Umukino urangiye amakipe yombi yateraniye ku basifuzi kubera ko ngo APR FC yangiwe igitego naho Kiyovu Sports naho abakinnyi bemezaga ko mu minota ya nyuma yimwe Penalite gusa ntabwo byabaye ibikomeye cyane bahise babuzwa gukora ibintu bibi cyane.

Imikino yo kwishyura izakomeza muri iyi wikendi ikipe ya Rayon Sports yakirira Mukura Victory Sports kuri Sitade mpuzamahanga ya Kigali Pelé Stadium naho ikipe ya Kiyovu Sports nayo yakirire APR FC nayo kuri iyi Sitade.

 

Related posts