Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yaburijwemo imbere ya Musanze, APR FC yabonye 3 bigoranye, kiyovu Sports na police FC zirwanyeho, Amagaju, ibyaranze umunsi wa 7 wa shampiyona y’u Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yakinwaga aho habaye imikino y’umunsi wa 7.

Duhereye ku munsi wo kuwa gatanu ikipe ya APR FC yatsindiye Mukura Victory Sports kuri sitade ya Kigali Pele stadium igitego kimwe k’ubusa. Wari umukino ukomeye dore ko ikipe ya Mukura Victory Sports nubwo yatsinzwe niyo yari yakinnye neza kurusha APR FC.

Igitego cya APR FC cyatsinzwe na Rutahizamu Victor Mbaoma ku munota wa 95′ w’umukino. Umutoza wa APR FC Thierry Froger yari yabwiwe ko ntatawutsinda ashobora no kwirukanwa ku bwamahirwe abona amanota 3.

Ku munsi wo kuwa Gatandatu habaye imikino imikino 4, kuri Kigali Pele stadium ikipe ya Gasogi united yari yakiriye Amagaju FC Umukino urangira Amagaju atwaye amanota 3 ku tsinzi y’igitego Kimwe k’ubusa. Igitego cy’Amagaju cyinjijwe na Rukundo Abderrahman kuri kufura.

kuri Kigali Pele stadium kandi i Saa 18h00 habere undi mukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na Marine FC, uyu mukino warangiye kiyovu Sports yari yakiriye itwaye amanota 3 ku tsinzi y’ibitego 2 -1. ibitego bya Kiyovu Sports byinjijwe na Mugunga Yves hamwe na kalumba Brian naho igitego cya Marine FC cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba.

Mu Karere ka Bugesera, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Gorilla FC umukino urangira amakipe yombi anganyije ibitego 2-2. ibitego bya Bugesera FC byinjijwe na Stephen Bonney ku munota wa 36′ na Ani Elijah ku munota wa 89′. Ibya Gorilla FC byatsinzwe na Iradukunda Simeon ku munota wa 50′ na Cedric Mavugo kumunota wa 90+3′.

I Nyagatare ikipe ya Sunrise FC yatunguwe na Etincelles FC itsindwa igitego kimwe k’ubusa. Igitego cya Etincelles cyinjijwe na Ciza Hussein ku munota wa 90′.

Ku cyumweru tariki ya 15 Ukwakira habaye imikino 3, Kuri Kigali Pele stadium ikipe ya As Kigali yahatsindiwe na police FC, ku gitego kinjijwe na Abeddy Bigirimana ku munota wa 90′.

I Ngoma ikipe ya Étoile de l’Est yatsinzwe na Muhazi United igitego kimwe k’ubusa cyatsinzwe na Siaca Conte ku munota wa 42′.

Mu Karere ka Musanze, ikipe ya Rayon Sports yakiriwe na Musanze FC. umukino urangira Musanze ibonye amanota 3 ku tsinzi y’igitego Kimwe k’ubusa. Igitego cya Musanze kinjijwe na Peter Agbrevor ku munota wa 52′. Rayon sports yakinnye uyu mukino Ibura abakinnyi bayo bakomeye barimo Joachim Ojera na Youssef Rahrb.

Nyuma y’umunsi wa 7 wa shampiyona urutonde rwa shampiyona ruyobowe n’ikipe ya Musanze FC ikurirwa na APR FC.

1. Musanze FC 16 pts

2. APR FC 14 pts-1

3. Amagaju FC 13 pts

4. Kiyovu Sports 12 pts-1

5. Police FC 10 pts-1

6. Rayon sports 9 pts

7. Mukura Victory sports 9pts

8. Bugesera FC 8 pts

9. Gasogi United 8pts

10. As Kigali 8 pts

11. Etincelles FC 7 pts

12. Gorilla FC 6 pts

13. Marine FC 6pts

14. Etoile de l’Est 6 pts

15. Sunrise FC 6 pts-1

16. Muhazi United 6 pts

Kugeza Ubu Rutahizamu Peter Agbrevor wa Musanze FC niwe ufite ibitego byinshi 5, akurikirwa na Rukundo Abderrahman w’Amagaju ufite ibitego 4.

Amakipe 2 ariyo Amagaju na APR FC niyo ataratakaza amanota 3 imbumbe. Mu mikino 7 Amagaju FC yatsinze 3 anganya 4 naho APR FC mu mikino 6 yatsinzemo 4 inganya 2.

Related posts