Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports y’abakinnyi 6 iravana hehe abo izaganuza Stade Amahoro?

Ikipe ya Rayon Sports yatumiwe gukina na APR FC mu mukino wo kuganura Stade Amahoro yavuguruwe mu cyiswe “Umuhuro w’Amahoro” giteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu taliki 14 Kamena 2024.

Ni umukino wateguwe ngo ubimburire ifungurwa ku mugaragaro rya Stade amahoro riteganyijwe taliki 04 Nyakanga 2024, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza imyaka 30 ishize rubohowe.

Icyakora Ikipe ya Rayon Sports nubwo yatumiwe amakuru yemeza ko ifite abakinnyi batandatu bonyine bakiyifitiye amasezerano; ibituma hibazwa niba ari bo izifashisha kuri uyu mukino izasaruramo akayabo ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku rundi ruhande, iyi kipe ikimara kumva iyi nkuru amakuru yizewe avuga ko yahise itumizaho bamwe mu bakinnyi bayo barangije amasezerano bifuza gukomezanya na yo, ko baza bakagiraba ibiganiro byihuse.

Ni ibiganiro bigomba kubahuza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri taliki 11 Kamena 2024.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports kandi buri gufatanya n’Umutoza wayo Julien Mette mu gushakisha impano za bamwe mu bakinnyi bashya bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.

Ni impano ziganjemo abakinnyi bakinaga mu Cyiciro cya Kabiri mu Rwanda ndetse na bamwe mu bakinnyi b’Ikipe ya Rayon Sports y’abatarengeje imyaka 20.

Mu kiganiro cy’Ikipe ya Rayon Sports ‘Rayon Time’ cyo kuri uyu wa Mbere Julien Mette yavuze habaye umukino hagati y’abakinnyi b’imyaka 17 na 24 mbese bafite ku mpuzandengo y’imyaka 19 bakuwe mu Cyiciro cya Kabiri bongewemo abasanzwe mu Ikipe y’Abatarengeje imyaka 20.

Rayon Sports kandi igiye ishobora gutangaza umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga uyu munsi. Iyi Rayon Sports imaze iminsi itandukanye n’abakinnyi barindwi mu buryo bweruye, ndetse hakaba n’abandi benshi basoje amasezerano batazakomezanya n’iyi kipe.

Rayon Sports isigaranye abakinnyi batandatu bonyine

Related posts