Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports WFC yahojeje amarira abafana bayo nyuma yo gutsinda As De Kigali WFC

AS Kigali WFC yatsinzwe na Rayon sports WFC ibitego 2-1 mu mukino wo kwishyira w’umunsi wa 13 wa Shampiyona y’Abagore wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13 Mutarama 2024.

Ni umukino w’ ishyiraniro kuko amakipe yombi yari ayoboye urutonde rwa Shampiyona anganya ibintu byose,yaba amanota,n’ibitego bazigamye.Uwavuga ko ari Derby yadutse mu mupira w’abari n’abategarugori muri uyu mwaka,mbese bisa nka As Kigali WFC na Scandinavia yahoze ikina muri iyi shampiyona.

Ikindi cyakomezaga uyu mukino,ni abakinnyi Rayon sports yakuye muri iyi kipe.

Rayon Sports yatangiye umukino neza ndetse bidatinze ku munota wa munani wonyine, Mukeshimana Dorothée yacomekeye umupira mwiza Nibagwire Libellée atsinda igitego cya mbere.

Gikundiro yakomeje gusatira ariko imipira Mukandayisenga Jeannine uzwi nka ‘Ka boy’ wavuye mu ikipe y’Inyemera y’i Gicumbi,unamaze gutsindira ino kipe ibitego byinshi,akayitera hanze y’izamu.

Igice cya Mbere cyarangiye Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC igitego 1-0.

AS Kigali yasubiranye imbaraga mu gice cya kabiri, ku munota wa 51, Zawadi yazamukanye umupira wenyine aroba umunyezamu Itangishaka, myugariro wa Rayon Sports awukuriramo ku murongo, awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 55, ikipe ya Rayon sports WFC yaje guhabwa penaliti ku ikosa ryari rikorewe Mukeshimana maze ayiteye Ndakimana Angelique awukuramo.

Iyi kipe iri kugarura imitima y’abafana ba Rayon sports cyane ko mu bagabo bari gutenguhwa,ntiyatuje kuko nyuma y’iminota ibiri gusa, Nibagwire yateye ishoti rikomeye, umunyezamu Ndakimana ntiyawukomeza,maze Mukeshimana asongamo atsinda igitego cya kabiri.

Ku munota wa 61, Mukandayisenga Jeannine Alias Kaboyi yazamutse yihuta cyane acenga Nibagwire Sifa Grolia ariko ateye ishoti umupira ukubita igiti cy’izamu.

Mu minota 70, AS Kigali yasatiriye cyane itangira guhusha uburyo butandukanye bw’ibitego.

Nyuma y’iminota itandatu, Ukwinkunda Jeannette uzwi nka Jiji yatsinze igitego cyiza cyane ku mupira yazamukanye akaroba umunyezamu.

Umukino warangiye Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali WFC ibitego 2-1, ifata umwanya wa mbere n’amanota 37, mu gihe Ikipe y’Umujyi yabaye iya kabiri n’amanota 34.Umukino ubanza aya makipe yombi yari yanganyije 1-1,ari nabyo byatumaga aya makipe akomeza gukubana kuko ntayari yagatakaje.

Gutsinda uyu mukino byongereye Gikundiro amahirwe yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona kuko bigoye kuba hari indi ikipe izapfa kuyitsinda.

Ikipe ya As Kigali WFC yari yarabaye nka Bayern Munichen yo mu budage ku kwiharira ibikombe nyuma yaho Scandinavia iviriye muri shampiyona gusa Inyemera WFC yacishagamo ikayirukankana,ariko bikaba iby’ubusa.Ikindi kandi iyi Rayon sports WFC niwo mwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’abari n’abategarugori dore ko yazamutse umwaka ushize.

Nyuma y’imyaka 10 muri AS Kigali, Nibagwire yatsinze ikipe yagezemo afite imyaka 13 ananirwa kwishimira igitego.

Jean Damascene Iradukunda/kglnews.com

Related posts