Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ubushobozi ntibuhagije pe! Abakinnyi 5 Rayon Sports yagenderagaho barangije amasezerano kandi bahakaniye ubuyobozi ko kongera amasezerano bizagorana nubwo bakunda iyi kipe

 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka uko yatwara igikombe cy’Amahoro uyu mwaka, ishobora gutakaza abakinnyi barenga 5 bose barangije amasezerano kandi kongera bishobora kugorana nubwo bakunda iyi kipe.

Mu mpera z’uku kwezi kwa gatanu turimo, Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irashyirwaho akadomo nyuma y’imikino itari micye amakipe yose akinnye Kiyovu Sports ikaba ari yo irimo guhabwa amahirwe kubera ko ihagaze ku mwanya wa mbere kugeza ubu.

Ikipe ya Rayon Sports nayo iri muri izo kipe zahataniraga Shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda uyu mwaka ndetse yari ifite ubushobozi ariko habura imikino 3 gusa yahise itakaza iki gikombe nyuma yo gutsindwa na Gorilla FC ibitego 3-1 irushwa mu buryo bugaragara.

Iyi kipe y’abafana benshi hano mu Rwanda kugeza ubu nubwo yavuye ku gikombe cya Shampiyona iracyarwanira igikombe cy’amahoro nubwo bigoye cyane kugeza ubu kuko ku mukino wa nyuma izahura na APR FC. Rayon Sports nubwo igifite icyo irwanira ariko igiye gutakaza abakinnyi benshi kandi bari bahetse cyane iyi kipe kubera ko barangije amasezerano yabo.

Mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports ishobora gutakaza barimo 2 iyi kipe yasinyishije mu kwezi kwa mbere ubwo imikino yo kwishyura yatangira barimo Hertier Luvumbu Nzinga hamwe na Joachim Ojera. Iyi kipe igiye gutakaza abarimo Ndizeye Samuel, Willy Essomba Onana ndetse na Hakizimana Adolphe.

Aba bakinnyi bose ba Rayon Sports nubwo bari kurangiza amaserano ariko benshi Hari amakipe bivugwa ko bamaze kumvikana. Biravugwa ko Onana ashobora kwerekeza muri Saudi Arabia, Hakizimana Adolphe bivugwa ko ashobora kwerekeza muri APR FC, Ndizeye Samuel we bivugwa ko yamaze kumvikana na Police FC, Joachim Ojera na Luvumbu bivugwa ko nabo bashobora kutongera amaserano muri iyi kipe.

 

Related posts