Umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis yavuze ko biteguye gutsinda umukino bafitanye n’ ikipe ya Rayon Sports uteganyijwe tariki ya 12 Nzeri 2025.
Uyu mutoza wahoze muri Rayon Sports dore ko yayivuyemo batwaranye Igikombe cy’ Amahoro batwaye mu mwaka 2023, iyi kipe ikaba aricyo gikombe iheruka , ubwo rero yari abajijwe ku mukino afitanye n’ iyi kipe yahozemo yavuze ko abakinnyi biwe biteguye neza kuzatsinda iyi kipe yambara ubururu n’ umweru.
Yagize ati” Abakinnyi bacu bariteguye tugomba kuzayitsinda kuko ni derby, rero gutangira duhura na Rayon Sports ni igipimo cyiza ku makipe yombi”.
Ni umukino uteganyijwe 12 Nzeri 2025 uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports uzabera i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri n’igice.