Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports nyuma yo kunganya na Gorilla FC yabonye ko abakinnyi ifite ntaho bazayigeza none igiye kugura intwaro 3, zizakina he???

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 1 Kanama nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinaga umukino wa gicuti na Gorilla FC birangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Rayon Sports yakinaga umukino wa kabiri wa gicuti nyuma y’uwo yanganyijemo na vitalo ibitego 2-2 mu mpera z’icyumweru gishize.

Nyuma yo kunganya imikino 2, umutoza wa Rayon Sports aganira n’igitangazamakuru yemeje ko ikipe ikeneye kongeramo abakinnyi batatu. Abakurikiranira hafi iyi kipe izazana abakinnyi bakina mu myanya ikurikira;

Rayon ikeneye rutahizamu kubera ko Charles Babalae na Esenu bafite urwego rwo hasi. Rayon Sports ikeneye kongeramo umukinyi ukina hagati mu kibuga nka nimero umunani, dore ko yari yifuje kuzana Kirombozi na Abeddy bose bikanga, yewe na Rubumbu umutoza ntamushaka, nimero umunani bari kuhakinisha Ndekwe Félix ariko ntabwo ariwe ikipe yagenderaho. Ahandi hagaragaye icyuho ni muri ba myugariro ndetse no mu izamu rya Rayon Sports.

Rayon sports irakurikizaho umukino na police FC ya Kenya, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama ku munsi w’igikundiro “RayonsportsDay2023”.

Related posts