Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon sports nyuma yaho yarifite abanyamahanga 12 itangiye kubagabanya, ihereye Ku mukinnyi w’Umurundi wayinjiyemo yakabirijwe

Ikipe ya Rayon Sports n’imwe mu makipe yasinyishije abakinnyi benshi hano mu Rwanda kandi biganjemo abanyamahanga baje basanga abari bayisanzwemo. Uyu munsi ku gica munsi Rayon sports yatangaje ko yatandukanye na Mbirizi Eric.

Ibinyujije Ku mbuga nkoranyambaga zayo zose Ikipe y’igikundiro yashimiye uyu musore igira iti : “Rayon Sports uyu munsi yatandukanye na Mbirizi Eric, umwanzuro wafashwe mu nyungu z’impande zombi. Mu izina rya buri umwe uri mu ikipe tubikuye ku mutima tumwifurije itsinzi mu ntambwe zose azatera mu hazaza’’.

Mbirizi Eric yinjiye muri shampiyona y’u Rwanda avuye muri Le Mesage Ngozi y’ i Burundi, uyu musore icyo gihe akaba yarakiniraga ikipe y’igihugu y’u Burundi aho yari kapiteni w’ikipe cya CHAN.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko uyu musore ashobora kwerekeza mu ikipe ya Gasogi united. Rayon sports kandi ifite gahunda yo gutandukana n’abandi bakinnyi barimo na Musa Esenu.

Related posts