Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ntiyabonye itsinzi ariko yinjije akayabo k’ amafaranga

Umukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje Rayon Sports na APR FC, winjije arenga Miliyoni 50 Frws

Nubwo ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na mukeba APR FC ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabaye ku wa Gatandatu,tariki ya 9 Werurwe,Nkuko amakuru atugeraho abitangaza,Rayon Sports yinjije asaga miliyoni 57 mu mafaranga y’u Rwanda aho itike ya make yari ibihumbi bitanu mbere y’umukino ndetse na birindwi ku munsi w’umukino.

Bivugwa ko nyuma yo kwishyura abashinzwe kugurisha amatike ndetse no gutanga amafaranga y’ikibuga, Ikipe ya Rayon Sports yasigaranye ya 43 000 000 Frw.

Abakinnyi ba Rayon Sports bahawe ikiruhuko cy’icyumweru nyuma y’aho bagenzi babo bagiriye mu Ikipe y’Igihugu yitegura kwerekeza muri Madagascar.

Umutoza Julien Mette nyuma yo gutsindwa na mukeba APR FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona,yavuze ko yavuye kuri shampiyona ubu ahanze amaso igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati “Dushobora kuvuga ko byarangiye ku bijyanye no kwegukana Igikombe cya Shampiyona ariko tuzakomeza guhatana mu cy’Amahoro.”

Yakomeje avuga ko amakipe yombi yahuye yose yarahindutse by’umwihariko iye yatakaje abakinnyi benshi beza.

Rayon Sports yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, aho izakina na Bugesera FC mu mikino iteganyijwe tariki 17 na 23 Mata 2024.

Related posts