Rayon Sports ndashaka ko bayindekera kuko irakomeye kandi izatwara ibikombe byose bicaracara hano mu Rwanda_ Haruna Ferouz

 

Haruna Ferouz, akaba ari umutoza wungirije wa Rayon Sports yatanze ubutumwa bwatunguye benshi ubwo yavugaga ko yifuza ko iyi kipe bayimurekera kuko yayihesha ibikombe bikinirwa hano mu Rwanda.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025 ,ubwo Rayon Sports yari imaze gukina n’ ikipe ya Rutsiro FC ikayitsinda 3_1 wari umukino w’ umunsi wa 4 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.

Haruna Ferouz abajijwe niba abona afite ubushobozi bwo kuba yagumana Rayon Sports nk’umutoza mukuru yavuze ko bitaba ari ubwa mbere abaye umutoza mukuru.Ati “njyewe nayitoza nta kibazo kuko ntabwo byaba ari ubwa mbere ntoje ikipe ndi umutoza mukuru mu ikipe nkuru kuko natoje ndi umutoza mukuru muri Vital’o, Flambeau du Centre, Flambeau del’Est, ayo yose ni amakipe afite ibikombe mu Burundi kandi ahagararira igihugu. ”

Agaruka ku bakinnyi afite niba abona bahatanira igikombe bakakegukana, yavuze ko bashoboye.Ati “abakinnyi barashoboye. Ariko na none abakinnyi biterwa n’umutoza hari igihe waba ufite abakinnyi beza ariko buri kipe ikagutsinda, rero abakinnyi barasanzwe si bakuru cyane tuzagerageza guhatana kandi tuzatsinda.”

Uyu mutoza yasabye abakunzi b’iyi kipe gukomeza kuza gushyigikira ikipe yabo kuko ari kimwe mu bibatera imbaraga.

Ikipe ya Rayon kugeza ubu iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’ agateganyo rw’ Ashampiyona n’ amanota 7 gusa.