Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports na kiyovu Sports zishobora kwesurana ku mukino wa nyuma, menya iby’irushanwa rishya rigiye gukinwa n’amakipe 4 muri uku kwezi kwa 9 hano mu Rwanda

Muri uku kwezi kwa Nzeri hano mu Rwanda hagiye gukinwa irushanwa ryateguwe n’ikigo B&B Sports Agency rizitabirwa n’amakipe 4, kiyovu Sports, Rayon Sports, Étoile de l’Est na As Kigali.

Iri rushanwa ryiswe B&B Burudani Mix Festival III, rizakinwa mu gihe Shampiyona izaba yahagaze ubwo Ikipe y’Igihugu Amavubi izaba yitegura gukina na Sénégal, mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023, uzabera i Huye ku wa 9 Nzeri 2023.

B&B Burudani Mix Festival III yateguwe ku bufatanye n’Ikigega cy’Iterambere RNIT (Rwanda National Investment Trust) gishishikariza abantu kwizigamira, aho buri tike izagurwa mu kwinjira kuri buri mukino amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 2 Frw azahita ajya kuri konti y’uwayiguze nk’umugabane w’ubwizigame bwe muri iki kigega.

B&B Burudani Mix Festival ivanga umupira w’amaguru n’imyidagaduro, ku nshuro ya gatatu izatangira tariki ya 3 Nzeri 2023 muri Expo Group i Gikondo aho abantu bazarebera umukino wa Shampiyona y’u Bwongereza uzahuza Arsenal na Manchester United aho kwinjira ari ibihumbi 3 Frw na 5000 Frw

Ku wa Kabiri, tariki ya 5 Nzeri 2023, kuri Stade ya Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ni bwo irushanwa rizatangira aho Etoile de l’Est izakina na Kiyovu Sports saa Cyenda mbere y’uko AS Kigali na Rayon Sports zicakirana saa Kumi n’Ebyiri.

Amakipe azatsinda azahura ku mukino wa nyuma tariki ya 8 Nzeri 2023 kuri Kigali Pelé Stadium saa Kumi n’ebyiri, aya azaba yabanjirijwe n’umwanya wa gatatu uzakinwa saa Cyenda.

Hakurikijwe uko amakipe azahura birashoboka cyane ko twabona umukino wa nyuma uhuriweho na kiyovu Sports na Rayon Sports.

Bagirishya Jean de Dieu [Jado Castar], Umuyobozi wa B&B Sports Agency, yavuze ko icyakurikijwe hatoranywa amakipe hari andi yegerewe akababwira ko ataboneka kubera ko azaba afite abakinnyi bake.

Aya makipe uko ari ane yitabiriye, buri imwe yahawe miliyoni 1 Frw yo kwitegura n’ibihumbi 500 Frw y’urugendo.

Ikipe izaba iya mbere izahembwa imidali, igikombe na miliyoni 3 Frw, iya kabiri ihembwe imidali na miliyoni 1.5 Frw mu gihe iya gatatu izahembwa imidali na miliyoni 1 Frw.

Related posts