Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
amakuru mashya

Rayon Sports mu mutego :Abakinnyi 4 bateze umutego Rayon Sports.[INKURU].

Mu ikipe ya Rayon Sports hatangiye kuvugwamo imitego mu bakinnyi nyuma yo kubona ko batangiye kugenda begera umusozo w’amasezerano yabo.

Kuri ubu Abakinnyi bane ba Rayon Sports barimo gusoza amasezerano ,bateze umutego ubuyobozi bwa Rayon Sports mbere yo kongera amasezerano bafitanye niyi kipe.

Muri iyi minsi ikipe ya Rayon sports irikwitwara neza hagiye havugwa utubazo tugiye dutandukanye bamwe bagiye bavuga ko turi kuzanwa nabatavuga rumwe n’ubuyobozi buriho bwa Rayon Sports gusa kuri ubu noneho ni ibyabakinnyi ku giti cyabo.

Rayon Sports ifite abakinnyi benshi barimo kurangiza amasezerano ndetse hakaba hari na bandi ubuyobozi bwa Rayon Sports buzirukana kubera umusaruro mucye.

Nkuko bisobanurwa neza nabantu bahafi muri iyi kipe Bamwe mu bakinnyi bakomeye muri iyi kipe barimo kurangiza amasezerano harimo Kapiteni wayo Kevin Muhire, Nizigiyimana Karim Mackenzie, Niyigena Clement na Kwizera Olivier amakuru ahari ni uko bamaze kubwira ubuyobozi bwa Rayon Sports ko mbere yo kongera amasezerano hari ibyo bagomba kubanza kumvikana n’ubuyobozi byerekeranye n’intumbero n’intego ya Rayon Sports umwaka utaha kugira ngo babe bakwemera gusinyira iyi kipe andi masezerano.

Amakuru ahari ni uko aba bakinnyi bazasinya amasezera bamenye niba iyi kipe iziyubaka kuburyo buhagije ndetse bakamenya niba umutoza wayo Jorge Paxiao azahaguma cyangwa azagenda ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Iyo urebye neza aba bakinnyi bageze ku musozo wabo w’amasezerano ubona ko ari abakinnyi binkingi za mwamba muri iyi kipe nanone wakurikirana neza ugasanga hari bamwe batangiye kuganirizwa nandi makipe atandukanye,Nko kuri Niyigena Clement we hari amakuru avuga ko yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa APR FC byamaze kurangira ariko akaba ategereje ibyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bumubwira dore ko we yifuza kuguma muri iyi kipe kandi ngo hari bamwe m’ubuyobozi bwa Rayon Sports bamwegereye bamubwira ko ariwe iyi kipe igiye kubakiraho muri ba myugariro.

Rayon Sports iheruka gukora inama nyunguranabitekerezo maze bemeza ko hari abakinnyi bashya bazaza muri iyi kipe kandi ko hari na bandi bazongerera amasezerano ibi byatumye bamwe mu bakinnyi batangira kwitekerezaho ndetse no gutekereza ahazaza habo ,mu ikipe ya Rayon Sports.

Related posts