Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Nzeri 2025, nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Police FC na Kiyovu Sports , kuri Kigali Pelé Stadium ,umukino warangiye Police FC itsinze 1_0.
Ubwo umukino wari urangiye umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Christian Mbaya, ubwo yabazwaga ku mukino bafutaye n’ ikipe ya Rayon Sports ifite abafana benshi mu Rwanda yavuze ko bazayitsinda uko byagenda kose.
Uyu mutoza yagize ati”Buriya Ulumukino wa Derby kuvuga izatsinda biba Ari ibintu bigoye cyane bigera ku mukino buri wese yiteguye ariko nk’uko nabivuze Rayon Sports ifite intambwe imwe imbere yacu kuko yiteguye kuva kera ifite ibintu byinshi yakosoye ariko natwe ntitwicaye, abafana ba Kiyovu Sports bazaze kudushyigikira tuzakora ibishoboka tubashimishe, amanota 3 icyizere kirahari ko tuzayacyura uko byagenda kose.”
Aya makipe yombi afitanye umukino tariki ya 13 Nzeri 2025 kuri Kigali Pelé Stadium,uzaba Ari umukino w’ umunsi wa Mbere wa Shampiyona.
Ese wowe urabona ari iyihe kipe izabasha gutsinda iyindi? Reka tubitege amaso ikibuga cyizatubwira.