Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports itsinze APR FC nkitaje ku kibuga 3-0, ibyaranze umukino

Uyu munsi kuva I saa 15h00 zuzuye kuri Kigali Pele stadium hatangiye umukino w’igikombe kiruta ibindi super cup wahuje APR FC na Rayon Sports.

Muri rusange igice cya mbere kigitangira ku munota wa 6 gusa Rayon Sports yabonye igitego kinjijwe na Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Charles Bbale, ni nyuma y’umupira mwiza yarahawe na Héritier Luvumbu Nzinga.

Nyuma y’iki gitego Rayon Sports yasubiye inyuma ikina yugarira, ibyo byatumye APR FC ibona umwanya wo gukina isatira ishaka ibitego gusa amahirwe menshi yabonye ntiyabashije kuyabyaza umusaruro. Igice cyambere cyarangiye Rayon sports iyoboye n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri ikipe ya APR FC yakomeje kwataka ishaka kwishyura gusa bikanga ndetse abatoza ku mpande zombi bagiye bakora impinduka bakuramo abakinnyi bari bananiwe bashyiramo abandi baza kongeramo imbaraga.

Ku munota wa 87 Joakim ojera yakoreweho penaliti ubundi umusore Kalisa Rashid wari winjiye mu kibuga asimbuye ayinjiza neza, biba ibitego 2-0.

Bidatinze iminota 90 yarangiye hongerwaho 5, muriyo minota yinyongera Joakim ojera Yongeye gukorerwaho Penaliti arangije arayitera ayinjiza neza biba ibitego 3 bya Rayon sports kubusa bwa APR FC.

Umukino warangiye gutyo Rayon sports itwara igikombe cya Super cup na miliyoni 10. Ntibyaherukaga ko tubona Rayon sports itsinda Apr FC ibitego 3-0.

Rayon Sports itsinze APR FC imikino 3 yikurikiranya naho APR FC yo itsinzwe imikino ya nyuma (Final) itatu ikurikirana. Yatsinzwe na As Kigali umwaka ushize w’imikino kuri super cup, itsindwa na Rayon sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro none n’uyu munsi itsinzwe na Rayon Sports.

Amakuru Kglnews yamenye ni uko APR FC iteganya kugura abakinnyi 3 harimo na Rutahizamu.

Related posts