Rayon Sports ishobora kuba itakaje igikombe! Amabuye atumye umukino wayo na Bugesera FC uhagarikwa

 

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, ku isaha ya Saa cyenda z’ amanwa nibwo umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports na Bugesera FC watangiye, wari umukino urimo ishyaka ariko utarimo kwatakana cyane.

Ikipe ya Rayon Sports mu minota ya mbere, yatsinze igitego umusifuzi wo hagati aracyanga avuga ko habayemo gukora ikosa.Bugesera FC yaje guhita ibona igitego ku makosa akomeye cyane ya ba myugariro barimo Omar Gninge ndetse na Yousou Diagne bantaniwe gukuraho umupira.

Iki gitego cya Bugesera FC cyabonetse ku munota wa 13, gitsinzwe na Sentongo Frouk Ruhinda ndetse aba ari nako igice cya mbere kirangira.

Usibye igitego cyabonetse mu gice cya mbere ariko abakunzi ba Rayon Sports ntabwo bigeze bishimira uko umusifuzi arimo kubasifura.Ikipe ya Rayon Sports yatangiye igice cya Kabiri yataka izamu rya Bugesera FC ndetse hakiri kare cyane yaje gukorerwa ikosa mu rubuga rw’umuzamu wa Bugesera FC ariko umusifuzi arasanza.

Ikipe ya Bugesera FC yahise izamukana umupira yihuse ariko abakinnyi ba Rayon Sports bakora ikosa mu rubuga rwayo umusifuzi ahita atanga Penalite itewe ivamo igitego cya Kabiri cya Bugesera FC.Kuva ku munota wa 56 umukino wahise uhagarara kubera ikibazo cy’abafana ba Rayon Sports bateye amabuye mu kibuga umukino gukomeza biranga kugeza Komiseri w’umukino afashe umwanzuro wo gusubika umukino.
Umukino wahagaritswe ikipe ya Bugesera FC ifite ibitego 2 ku busa bwa Rayon Sports. Kugeza ubu harategerezwa umwanzuro wa nyuma uturutse muri FERWAFA nyuma y’iki kintu kibaye.