Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports ishaka Igikombe yananiwe gutsinda Marines FC mu ntangiriro [AMAFOTO]

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Marines FC 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Stade Régionale ya Kigali yitiriwe Pelé i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu taliki 17 Kanama 2024.

Uyu mukino abakunzi ba Rayon Sports n’umupira w’amaguru muri rusange bari biteze kubona ikipe ya Rayon Sports itandukanye n’iyakinnye mu mwaka w’imikino ushize, aho nta Gikombe na kimwe yabashije kwegukana.

Umutoza w’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves de Carmo yari yahisemo kubanza Ndikuriyo Patient mu biti by’izamu; Bugingo Hakim, Omborenga Fitina, Nsabimana Aimable na Aimable Omar Gning mu bwugarizi; Aruna Moussa Madjaliwa, Niyonzima Olivier Seifu, na Muhire Kevin [Kapiteni]; mu gihe Ishimwe Fiston, Charles Bbaale na rutahizamu Prinsse Elenga-Kanga Junior bari bayoboye ubusatirizi.

Ikipe ya Rayon Sports yagerageje gukina neza ndetse ikora impinduka zitandukanye mu kibuga, gusa biranga biba iby’ubusa.

Ku munota wa 12, Charles Baale yagerageje ishoti rikomeye ariko umunyezamu arawufata. Rayon Sports yongeye kuzamuka neza ku munota wa 20 maze Elanga-Kanga ahindura umupira mwiza imbere y’izamu ariko Muhire Kevin ashyize mu izamu umunyezamu awukuramo byoroshye.

Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Marines FC ishaka igitego ariko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ubusa ku busa. Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Charles Baale aha umwanya Iraguha Hadji.

Ku munota wa 47 Omborenga yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Iraguha Hadji ateye mu izamu bawohereza muri koruneri itagize icyo itanga. Ku munota wa 62 Haruna Niyonzima yinjiye mu kibuga asimbura Aruna Moussa Madjaliwa.

Ku munota wa 63, Taiba wa Marines yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze y’izamu. Rayon Sports yakomeje gushyira igitutu kuri Marines ariko igorwa no kubyaza umusaruro amahirwe yabonye.

Marines FC na yo yanyuzagamo igasatira ariko umunyezamu Patient abyitwaramo neza. Ku munota wa 88 Seif yahaye umupira mwiza Elanga-Kanga ariko ateye umupira ufata igiti cy’izamu.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi aguye miswi 0-0, Rayon Sports yongera kwibazwaho imbere y’imbaga y’abafana bari bateraniye muri Kigali Pelé Stadium baje kuyishyigikira.

Aya makipe yombi yombi azongera gusubira mu kibuga taliki 28 Kanama 2024, ubwo Rayon Sports izaba yakiriye Amagaju FC, mu gihe Marines FC izaba yakiriwe na Gasogi United.

Marines FC yahagamye Rayon Sports!
Niyonzima Olivier Seif ahanganye na Ndikumana Fabio!
Myugariro Nsabimana Aimable akuraho umupira!

Abakinnyi 11 bari babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports!
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku ruhande rwa Marines FC!

Related posts