Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports irishimira kugarura abakinnyi bayo 3 bakomeye bagiye kuyifasha gutwara ibikombe

Abakinnyi batatu ba Rayon Sports Umunyezamu Simon Tamale, Joackiam Ojera na Charles Baale, bagarutse mukazi,gufasha bagenzi babo nyuma y’igihe baraburiwe irengero.

Aba bakinnyi bagiye mu biruhuko iwabo muri Uganda, ariko banga kugaruka gukora imyitozo ndetse no gufasha ikipe mu rugamba irimo ryo guhatanira igikombe cya shampiyona, kubera ibibazo bafitanye n’umutoza.

Amakuru agera kuri Kglnews nuko aba bakinnyi bari barageze mu Rwanda ariko bakanga kwitabira imyitozo,Wade akiri muri iyi kipe, kubera ibibazo bafitanye nyuma kumenya ko bamuhagaritse gukoresha imyitozo nabo bahise bafata icyemezo cyo kugaruka mu ikipe.

Wade yari yaravuze ko atazakinisha aba bakinnyi batatu bokomoka muri Uganda.

Wade amakuru ahari nuko ari kuganira na Rayon Sports bareba uko batandukana neza.

Related posts