Rayon Sports iri mu bibazo bidashira yo irashaka gusinyisha abakinnyi kandi nabo ifite yarabananiye kubahemba

Abakunzi ba Rayon Sports barimo kugaruka ku kuntu muri iyi minsi Rayon Sports irimo kurwana no gushaka uko yasezerera umutoza Afhamia Lotfi, amakuru avuga ko yamaze kumvikana na Nshimirimana Ismail Pitchou.Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati w’Umurundi, yari amaze iminsi adafite ikipe nyuma yo gusoza amasezerano muri APR FC.

Picthou wakiniye amakipe arimo Kiyovu na APR FC mu Rwanda, nyuma y’umwaka w’imikino 2024-25 ubwo yari asoje amasezerano muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ntabwo yamwongereye amasezerano.

Muri icyo gihe ni nabwo Rayon Sports yatangiye kwegera uyu mukinnyi w’umurundi ngo aze kubafasha mu kibuga hagati ariko ibiganiro ntibyagenda neza cyane ko yanavugaga ko afite izindi kipe bari mu biganiro zo hanze y’u Rwanda.

Gusa nk’aho bitagenze neza. Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rayon itacitse intege yakomeje kwegera uyu mukinnyi ndetse ibiganiro bikaba bimeze nk’aho byarangiye, isaha n’isaha yasinyira Gikundiro.Biramutse bikunze yaba aje asanzemo Bigirimana Abedi bakinanye muri Kiyovu ndetse n’abandi barundi bagenzi be nka Ndayishimiye Richard, Tambwe Gloire, Musore Prince na Ndikumana Asman.Ibi ariko na none bikaba bizakunda mu gihe Rayon Sports izaba yamaze kwishyura umutoza Robertinho wayireze muri FIFA akabatsinda ikaba itemerewe kwandikisha abakinnyi bashya.